skol
fortebet

Frank Lampard yatangaje abakinnyi 4 bamukoze ku mutima mu mukino wa Super Cup yatsinzwemo na Liverpool

Yanditswe: Thursday 15, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Chelsea Frank Lampard yavuze ko nubwo ikipe ye yatsindiwe kuri penaliti na Liverpool mu guhatanira igikombe cya Super Cup ariko abakinnyi be bose bitwaye neza by’umwihariko Mason Mount,Tammy Abraham,N’golo Kante na Jorginho.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino amakipe yombi yanganyijemo ibitego 2-2 mu minota 120 ariko Liverpool igira amahirwe itsindira kuri penaliti 5-4,Lampard yatangaje ko abakinnyi be bose bakinnye neza ariko Babura amahirwe.

Yagize ati “Nta kindi mfite uretse icyubahiro natewe n’abakinnyi banjye bakinnye neza,n’icyizere.Wari umukino ukomeye twahuyemo na Liverpool ikomeye ndetse yabonye umwanya uhagije wo kwitegura muri weekend.Rimwe na rimwe umuntu akenera amahirwe mu mupira w’amaguru.

Mason Mount na Tammy Abraham badufashije cyane nyuma yo kwinjira mu kibuga gusa bagize amahirwe make ntibatsinda igitego.Tammy akwiriye kudacika intege kuko guhusha penaliti biri mu bituma umuntu aba umukinnyi ukomeye.Abantu benshi bavuze ku bakinnyi bakiri bato ariko reka tuvuge ku kazi N’golo Kante na Jorginho bakoze,gusa navuga n’abandi bake.”

Frankie yavuze ko mbere y’uko haba ikiruhuko mpuzamahanga Chelsea ifite imikino 3 ndetse ngo bagiye kugerageza kuyitsinda yose.



Lampard yashimye uko abakinnyi be bitwaye imbere ya Liverpool

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa