skol
fortebet

Frank Lampard yatumye Pep Guardiola akora amateka mabi atigeze akora mu myaka amaze mu butoza

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2019

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’umutoza Pep Guardiola yagowe cyane no kugumana umupira nkuko byari bisanzwe kuko ku mukino yaraye atsinzemo Chelsea FC ibitego 2-1 yarangije afite 46.74 ku ijana mu guhererekanya umupira bituma kaba agahigo kabi akoze kuva yaba umutoza.

Sponsored Ad

Ubusanzwe Pep asanzwe azwiho kugumana umupira cyane ndetse akarusha cyane abo bahanganye ariko kuri uyu wa Gatandatu yahuye na Chelsea yamugoye cyane arangiza akoze agahigo kabi ko kuba ariyo nshuro ya mbere mu mateka ye nk’umutoza agize 46 ku ijana ku mpuzandengo yo kugumana umupira mu mukino.

Pep Guardiola amaze gutoza imikino igera kuri 381 kandi yose yayirangije ari hejuru mu guhererekanya umupira aho yarangizaga ari hejuru ya 50 ku ijana mu guhererekanya umupira gusa nimugoroba Lampard yatumye akora agahigo kabi atari yagakoze agira 46.74.

Nubwo Pep Guardiola yananiwe gukomeza ibyo kugumana umupira,yatsinze Chelsea ibitego 2-1 byatsinzwe na Kevin de Bruyne na Riyad Mahrez mu gihe icya Chelsea cyatsinzwe na N’golo Kante.

Frank Lampard waje muri uyu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona amaze gutsinda imikino 6 yikurikiranya,yagoye Guardiola hagati mu kibuga kugeza ubwo amurusha guhererekanya umupira.

Iyo Frank Lampard adatenguhwa n’ubwugarizi bwe aba yitendetse kuri Guardiola akamutesha amanota kandi nta bunararibonye buhambaye aragira mu gutoza.

Nyuma yo kurushwa mu guhererekanya umupira Pep yagize ati “Hari ikintu kiba kitaraba mu buzima bwawe ariko nyuma kiraba.Ubu nagize akandi gahigo ko kuba natsinze umukino naruhijwe guhererekanya umupira.Chelsea irakomeye hagati kubera Kante, Kovacic, Jorginho.’




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa