skol
fortebet

Gasingwa umuyobozi w’abasifuzi yasabye RIB kuza gukora iperereza kuri ruswa ikomeje gushyirwa mu majwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 02, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa komisiyo y’abasifuzi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Gasingwa Michel yasabye urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB kuza gukora iperereza kuri ruswa ikomeje gushyirwa mu majwi mu mupira wo mu Rwanda cyane cyane mu basifuzi no mu makipe.

Sponsored Ad

Ni inshuro nyinshi muri shampiyona y’u Rwanda hagiye havugwamo amanyanga menshi ajyanye na ruswa ariko bikaba bigoye kubona ibimenyetso bitewe n’uburyo irangwa biba bigoye kugirango hafatwe uwayakiriye cyangwa uwayitanze.

Ni mugihe hitegurwa imikino yo kwishyura ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, igihe amakipe akunze kuvugwamo gukoresha ruswa mu bakinnyi no mu basifuzi mu bikunze kuvugwa nko ‘gutegura hanze y’ikibuga’ bitewe n’uko amakipe aba ageze ku musozo w’imikino yifuza gutwara igikombe ayandi ahaka gusoreza ku myanya myiza, hakaba n’aba ari kwigura ngo atamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nubwo habura ibimenyetso simusiga ku baba bavugwaho ruswa hagiye hahanwa bamwe mu basifuzi baba baragiye bafata ibyemezo mu mikino bigatuma umukino urangira uko utagombaga kurangira ndetse nyuma bikagaragara ko habayeho amakosa ku musifuzi wayoboye umukino bigatuma ikipe iyi n’iyi ibura umusaruro yagombaga kubona.

Gasingwa Michel, umuyobozi wa komisiyo y’abasifuzi mu kiganiro yagiranye na Radio1 yavuze ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bitarangwamo ruswa cyane ku isi bitavuze ko mu makipe no mu bakinnyi itarimo kandi ko ibyinshi bitegurwa bikanakorwa n’abayobozi b’amakipe bityo bikaba byangiza isura y’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko bigoye gufata umuntu yakira cyangwa atanga ruswa ariko “Twigisha abasifuzi kurangwa n’indangagaciro z’umusifuzi. Tugira ndetse n’ibihano bikomeye by’uko ufashwe ahita yirukanwa burundu mu basifuzi.”

Ni naho yahereye asaba RIB ko ikwiye gufasha abanyarwanda ikaza mu mupira igakora iperereza kuri iyi ruswa ikomeje gufata indi ntera mu mupira w’amaguru mu Rwanda kugirango ababikora bahanwe.

Yagize ati “Ndasaba ninginga rwose RIB ko yadufasha ikaza gukora iperereza kuri ibi bivugwa mu makipe yacu no mu basifuzi kugirango ababikora babiryozwe. Kandi babishyizemo ingufu ndahamya ko hari abafatwa kuko ibyo bintu birahari ariko gufatana umuntu ibimenyetso simusiga nibyo bibura gusa, ariko ruswa iratangwa.”

Gasingwa yagiriye inama abafite iyi ngeso mu mupira ndetse no mu zindi nzego kubireka kuko umunsi bafashwe bizababyarira ingaruka mbi.

Imikino yo kwishura y’umwaka w’imikino 2019/2020 iraza gukomeza mu mpera z’iki cyumweru ubwo amakipe araba agarutse guhatanira igikombe cya shampiyona ari nabwo hakunze kuvugwa gutegura hanze y’ikibuga cyane cyane ku makipe azwiho kugira ubushobozi.

Ibitekerezo

  • nabanze yihereho yerure avugishe ukuri. we mu gihe yari ari umusifuzi haba hari ruswa yariye? ese byagendaga gute?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa