Kigali

KNC yanze kuripfana agira icyo atangaza ku mukino yatsinzwemo na Police FC

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 9 February 2020 Yasuwe: 4877

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’,wari watangaje ko ntarundi rwitwazo ikipe abereye umuyobozi ifite uretse gutahana amanota atatu ku mukino wayihuje na Police FC yagize icyo atangaza nyuma yo kunyagirwa nayo ibitego 2-0.



KNC yavuze ko ikipe abereye umuyobozi yakinnye neza ku buryo bugaragara, akaba yemeza ko kuba Police FC yabatsinze ari ukubura amahirwe naho ubundi ko itabarushije umukino mwiza.

Hari mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2019-2020, Gasogi United yatsinzwe na Police FC 2-0.

KNC yari yavuze ko nta rwitwazo na rumwe bagomba kubona kuri uyu mukino ko ahubwo bagomba gustinda Police FC uko byaba bimeze kose.

KNC nyuma yo kubona ko ibyo yari yateganyije bitamuhiriye,yavuze ko n’ubwo batsinzwe ariko we ntacyo ashinja abasore be kuko bakinnye Police FC ikaba ari yo itsinda.

Yagize ati“gukina no gutsindwa ni ibintu bibiri bitandukanye, ngira ngo uyu munsi twabuze amahirwe gusa ntabwo wavuga ngo Police FC yaturushije kuko ugereranyije twayiteye koruneri zirenga 16, duhusha ibitego ku murongo birenga 4, iyo wahusije ibitego nka biriya ntabwo amahirwe aba ari ku ruhande rwa we.”

“Police FC n’ubwo yadutsinze yadutsinze tuyirusha, ndakeka utajya kugereranya ngo Police FC yadutsinze iturusha kuko twayirushaga ku kigero cya 70% ni amahirwe make nta kindi.”

Yakomeje avuga ko yishimiye uburyo abasore be barimo kwitwara muri iyi minsi bityo ko kuba bakina neza n’igihe kizagera izamu bakaribona n’ibitego bikajyamo.

Yemeje ko ubu bagiye gutegura umukino wa Mukura VS kuko ari yo igiye gukurikiraho, akaba yizeye ko bazayiha akazi gakomeye kuko ubundi Gasogi United ngo ntijya itsindwa imikino 2 yikurikiranya.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FERWAFA yemereye Gicumbi FC kongera kwakirira imikino ku kibuga...

Ikipe ya Gicumbi FC yakomorewe na FERWAFA ihabwa uburenganzira bwo kongera...
19 February 2020 Yasuwe: 676 0

Nemanja Matic yaciye ibintu kubera umugati wihariye yahaye umwana we ku...

Umukinnyi Nemanja Matic ukina hagati mu ikipe ya Manchester United...
19 February 2020 Yasuwe: 1963 0

Impinduka zitunguranye ku rugendo rw’ikipe y’igihugu AMAVUBI

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagombaga guhaguruka uyu munsi yerekeza mu gihugu...
19 February 2020 Yasuwe: 2876 0

Atletico Madrid na Dortmund zatangiye neza 1/16 cy’irangiza cya UEFA...

Ikipe ya Atletico Madrid na Borussia Dortmund zaraye zitwaye neza mu mikino...
19 February 2020 Yasuwe: 1461 1

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC yishimiye cyane imyitwarire ya ruatahizamu...

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yishimiye cyane...
18 February 2020 Yasuwe: 2943 0

Kevin de Bruyne azahomba akayabo Manchester City nitsindwa igahagarikwa...

Umukinnyi Kevin De Bruyne ufite ubuhanga budasanzwe mu kibuga hagati...
18 February 2020 Yasuwe: 1860 0