skol
fortebet

Gasogi United yasinyishije Cassa Mbungo na Kirasa Alain batozaga Rayon Sports

Yanditswe: Friday 03, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Gasogi United yamaze gusinyisha Cassa Mbungo Andre na Kirasa Alain amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports bakoranagamo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga 2020,Mbungo Cassa yagizwe umutoza mukuru wa Gasogi United mu gihe Alain Kirasa agomba kumubera umutoza wungirije mu gihe cy’umwaka 1 bazamara muri iyi kipe y’umunyemari Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC.

Cassa Mbungo na Kirasa bagiye gukomeza gukorana muri Gasogi united nkuko bakoranye muri Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Cassa Mbungo yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kugirwa umutoza wa Gasogi United.

Ati “Ni byiza ndabyishimimiye, Gasogi ni ikipe nziza, umutoza wese yakwifuza kuzamo. Mu mwanya muto imaze mu cyiciro cya mbere n’ibigwi igenda yubaka, ni ukuri ndabyishimiye kandi n’umushinga w’igihe kirekire ifite nanjye ndaje ngo nshyireho itafari ryanjye ikomeze gukomera mu Rwanda no hanze mu gihe izaba ihageze.

Urebe aho natoje hose, mvuze ko umurongo Gasogi United yaba irimo ntawurimo, naba mbeshye. Mfite icyizere ko muri Gasogi United hagiye kuba impinduka. Intego dufite ni ugushimisha Abanyarwanda by’umwihariko abafana ba Gasogi United.”

Casa Mbungo André amaze gutoza amakipe menshi mu Rwanda: Yamenyekanye ari mu ikipe y’abato ya APR FC hagati ya 1998 na 2000 mbere yo gutoza Rwandatel. Yatoje kandi AS Kigali kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2007.

Mu 2007 kugeza mu 2008 Mbungo yatozaga Kiyovu Sports (yanatoje 2017-2019). Mu 2009 kugeza 2011 yatozaga SEC Academy, mu mwaka wa 2011 kugera 2014 yatozaga As Kigali ayihesha n’igikombe cy’amahoro.

Hagati ya 2015 na 2017 yagarutse muri Police FC yanyuzemo mbere yo kujya muri SEC, na yo ayihesha igikombe cy’Amahoro n’irushanwa ry’Agaciro mu gihe mbere yo gusubira muri Kiyovu Sports mu 2017, yatoje kandi Sunrise FC.

Muri Werurwe uyu mwaka, yagizwe umutoza wa Rayon Sports nyuma y’uko atandukanye na AFC Leopards yo muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize.

Gasogi United yahaye akazi Cassa Mbungo André na Kirasa Alain nyuma yo gutandukana na Guy Bukasa n’uwari umwungirije.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa