skol
fortebet

Georgina Rodriguez yaciye ibintu kubera imitoma yateye umukunzi we Cristiano Ronaldo nyuma yo guca agahigo

Yanditswe: Friday 22, Jan 2021

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma abantu bamukurikira kuri Instagram bacika ururondogoro kubera amagambo yuzuye umunyu yabwiye uyu mukinnyi bakundana ko ari “umunyabigwi”ndetse ari n’icyitegererezo ku bandi.

Sponsored Ad

Uyu kizigenza wa Juventus’ aherutse kuyifasha kwegukana Super Cup y’Ubutaliyani batsinze Napoli ibitego 2-0 ndetse uyu mukinnyi yatsinze igitego muri uyu mukino cyatumye akora agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku isi utsinze ibitego byinshi mu marushanwa azwi cyane ko yagize 760.

Nyuma yo guca aka gahigo,uyu mukunzi we yagiye kuri Instagram amubwira amagambo yo kumusingiza cyane ati “Ahari ubumwe hahora intsinzi.Uri umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka,wamaze kuba umunyabigwi kandi umbere icyitegererezo.

Urakoze cyane rukundo kubera ibintu byinshi.Kandi ngushimiye kubera ikindi gikombe watwaye.

Ni ishema n’ibyishimo byinshi kugendana nawe ngufashe ikiganza muri uru rugendo rw’ubuzima.”

Ronaldo niwe ufite ibitego byinshi muri Serie A kuko agejeje kuri 15,akaba arusha 3 abamukurikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa