skol
fortebet

Georgina Rodriguez yavuze ku gitutu aterwa no kuba akundana na Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yatangaje ko ahorana igitutu cyo kuba akundana n’uyu rutahizamu ukunzwe na buri wese gusa ngo ntiyiteguye kureka kumushyigikira.

Sponsored Ad

Georgina wakundanye na Ronaldo mu mwaka wa 2016 ubwo yari umucuruzi mu iduka rya Gucci muri Espagne,yavuze ko gukundana n’uyu mukinnyi bitoroshye ndetse bimutera igitutu gikomeye gusa gushyigikirana aribyo bitumye bamaranye imyaka isaga 3.

Yagize ati “Kuba umukunzi w’umuntu w’icyamamare nka Cristiano Ronaldo si ibintu byoroshye gusa sinabihindura kubera isi.Uko mwiyumvamo birarenze kandi bintera igitutu.Iyo turi kumwe tuba dukomeye kandi twese turashyigikirana.”

Georgina na Ronaldo bafitanye umwana w’umukobwa wavutse mu Ugushyingo 2017 nyuma y’umwaka umwe gusa aba bombi bahuye.

Ronaldo n’uyu mukunzi we babana mu mujyi wa Turin aho uyu rutahizamu akina mu ikipe ya Juventus iri kurwana no kongera gutwara UEFA Champions League iheruka mu mwaka wa 1996.


Georgina ngo aterwa igitutu no gukundana na Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa