skol
fortebet

Gicumbi FC yatandukanye n’umutoza wayo Nduwantare wananiwe kubona inota na rimwe mu mikino 5

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Gicumbi FC yatandukanye mu bwumvikane n’uwari umutoza wayo ukomoka mu Burundi, Nduwantare Ismaili, kubera umusaruro muke muri shampiyona igeze ku munsi wa 5 ariko akaba atarabonye inota na rimwe.

Sponsored Ad

Nduwantare Ismaili wageze muri Gicumbi FC mu ntangiriro za shampiyona,ntiyabashije gufasha iyi kipe yaguze abakinnyi benshi kubona amanota ariyo mpamvu yarekuwe ku munsi wa 5 nta nota na rimwe afite.

Nubwo Gicumbi FC yakinaga neza ndetse ikabona ibitego,ntiyabashije kubona inota na rimwe mu mikino 5 ishize byatumye umutoza wayo Nduwantare yerekwa inzira imusubiza I Bujumbura.

Mu minsi ishize nibwo uyu mutoza yahawe ibaruwa imubwira ko agomba gutsinda imikino ibiri muri itatu yari afite ariko byarangiye Kiyovu Sports na Mukura VS zimutsinze bituma asabwa kugenda kuri iki cyumweru nyuma y’inama yahuje abanyamuryango b’iyi kipe.

Mu minsi ishize nibwo Gicumbi FC yahagaritse umutoza wungirije Banamwana Camarade washinjwaga kuvangira umutoza mukuru Nduwantare ariko umusaruro uranga urabura.

Bwana Nduwantare Ismaili abaye umutoza wa kabiri wirukanwe muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma ya Olivier Ovambe wa Mukura VS

Ku mukino wa 6 ikipe ya Gicumbi FC izakira ikipe ya Espoir FC kuri Stade ya Mumena kuwa kabiri tariki ya 29/10/2019,izatozwa na Hakizimana Charles uzwi ku izina rya Macari akaba yari umutoza w’abazamu.

Macari niwe ugiye kuba atoza wa Gicumbi FC by’agateganyo mu gihe igishakisha undi mutoza wo gusimbura Nduwantare Ismaili .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa