skol
fortebet

Gor Mahia yashyize hanze abakinnyi irazana I Kigali batarimo Jules Ulimwengu

Yanditswe: Friday 27, Nov 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Gor Mahia igomba gukina na APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League,yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi igomba gukoresha muri uyu mukino batarimo uzwi na benshi mu Rwanda Jules Ulimwengu.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ikipe ya Gor Mahia iragera mu Rwanda uyu munsi, yamaze kubona ibisubizo bya Covid-19 bipimishije ariyo mpamvu bagiye kuza mu Rwanda.

Gor Mahia yagize ibibazo bikomeye by’ubukene byatumye inasaba inguzanyo mu ishyirahamwe ry’iwabo ndetse yagowe n’uko umutoza yari yazanye Robertinho atemerewe gutoza iyi mikino ya CAF kubera kutagira ibyangombwa bisabwa.

Gor Mahia igomba guhura na APR FC kuri uyu wa Gatandatu ariko yari yasabye ko uyu mukino wimurwa kubera amikoro make yatumye ihungabane bikomeye.

Ku rutonde rw’abakinnyi baraza mu Rwanda ntihagaragaramo Jules Ulimwengu wahoze akinira Rayon Sports, ariko harimo umutoza Robertinho utemerewe kwicara ku ntebe y’abatoza nyuma y’uko ibyangombwa bye byanzwe na CAF.

Urutonde Gor Mahia yazanye mu Rwanda:

Abakinnyi: Bonface Oluoch, Gad Mathews, Geoffrey Ochieng, Michael Apudo, Philemon Otieno, Kelvin Wesonga, Charles Momanyi, Joachim Oluoch, Andrew Juma, Ernest Wendo, Bertrand Konfor, Kenneth Muguna, Bernard Ondiek, Cliffton Miheso, John Macharia, Samuel Onyango, Nicholas Kipkirui na Tito Okello.

Abandi:

Roberto Oliveira – Umutoza
Sameul Omollo – Umutoza
Patrick Odhiambo – Umutoza wungirije
Jolawi Obondo – Team Manager
Willis Ochieng’- Umutoza w’abanyezamu
Fredrick Otieno – Muganga w’ikipe
Victor Otieno – Logistics
Dolfina Odhiambo: Umuyobozi wa delegasiyo

Ibitekerezo

  • Umuntu wandikira ikinyamakuru nkiki agomba kuba yarize neze imyandikire y’ikinyarwanda.Murebe umutwe wiyi nkuru."irazana"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa