skol
fortebet

Granit Xhaka yabwiye amagambo akomeye bagenzi mu mukino batsinzwemo na Liverpool

Yanditswe: Tuesday 29, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Arsenal,Granit Xhaka,yumvikanye hagati mu mukino ari kunenga bagenzi be ko bafite ubwoba bwinshi ari nayo mpamvu mu gice cya mbere barushwaga cyane.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wo hagati uzwiho kwitanga cyane,amashusho yamufashe nyuma y’igitego cya Lacazette ari kubwira bagenzi be ko bafite ubwoba bwinshi ndetse bakwiriye kwirekura bagakina bisanzuye.

Ubwo abakinnyi ba Arsenal bishimiraga igitego cya Alexandre Lacazette,uyu Xhaka yabibwiraga cyane ati “Dufite ubwoba,dufite ubwoba”.

Bein sports yatangaje ko uyu mukinnyi yasabaga bagenzi be kugabanya gutinya Liverpool ahubwo bakayataka bakabona ibindi bitego gusa umukino warangiye batsinzwe ibitego 3-1.

Xhaka yari yabanje mu kibuga hagati ari kumwe na Mohamed Elneny ariko ntibabashije gufasha Arsenal kuniga Liverpool hagati yari hejuru cyane.

Arsenal yabanje igitego ku munota wa 25 gitsinzwe na Lacazette wungukiye ku guhagarara nabi kw’abakinnyi b’inyuma ba Liverpool, cyane ko umupira yawiherewe na Andrew Robertson.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Sadio Mané yishyuriye Liverpool ku mupira wahinduwe na Mohamed Salah, umunyezamu Leno ananirwa kuwufata, usanga Mané ahagaze ku rundi ruhande rw’izamu uwusongamo.

Habura iminota 10 ngo igice cya mbere kirangire, Liverpool yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Robertson ku mupira muremure wahinduwe na Trent Alexander-Arnold.

Ku munota wa 88, Diogo Jota wasimbuye Sadio Mané, yatsinze igitego cya gatatu cya Liverpool bituma Arsenal itaha amara masa.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko ikipe ye itari ku rwego rwa Liverpool cyane ko yo imaranye igihe ikinana ndetse bafite abakinnyi bakomeye.

Ati “Ukuri ni uko bari hejuru yacu mu buryo bwinshi. Wabibona mu mpande zitandukanye. Nishimiye uburyo ikipe yahanganye, igakomeza kwizera ko bishoboka.
Uru ni urwego tugomba kugeraho. Bamaranye imyaka itanu, ariko twe ni amezi make. Turacyafite urugendo rurerure muri byinshi.”

Abakunzi ba ruhago banenze cyane Alexandre Lacazette wabonye uburyo 2 asigaranye n’umunyezamu Alisson akabupfusha ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa