skol
fortebet

Granit Xhaka yakoze igikorwa kigayitse gishobora kumwambura ubukapiteni nyuma yo gusimbuzwa n’umutoza Emery

Yanditswe: Monday 28, Oct 2019

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal,Granit Xhaka ashobora kwamburwa ubuyobozi muri iyi kipe nyuma yo gusimbuzwa n’umutoza kuri iki cyumweru,abafana bamuvugiriza induru akabatuka ku babyeyi babo.

Sponsored Ad

Uyu kapiteni wakemanzwe na benshi kubera urwego rwe rwo hasi,yagaragaje ko ataragera ku rwego rwo kuyobora ikipe nkuru nka Arsenal ubwo bamusimbuzaga ku munota wa 61 w’umukino,abafana bamuvugiriza induru nawe akabatuka aho kubima amatwi.

Nyuma y’umukino,umutoza Unai Emery yabajijwe niba uyu mugabo ashobora kwamburwa ubukapiteni avuga ko we n’ubuyobozi bwe bagiye kubyigaho bakazafata umwanzuro.

Yagize ati “Uyu si umwanya mwiza wo kubivugaho gusa turaza kuganira nawe n’ikipe.Dukwiriye gutuza ariko mu by’ukuri yakoze igikorwa kibi.Turi hano kubera ko dufite abafana.Nibo dukorera,dukwiriye kububaha igihe bari kuduha amashyi n’igihe bari kutunenga.Turaza kuganira n’abakinnyi ndetse n’ikipe kuri iki kibazo.

Uyu Musuwisi uri ku rwego rwo hasi cyane ntiyorohewe n’abafana ba Arsenal bamuvugirije induru,abandi bamwereka ibimenyetso byo kumutuka aho kubyihanganira nk’umunyamwuga arabatuka mu cyongereza ngo “’f*** off”.

Benshi banenze umutoza Emery kubera umwanzuro wo kugira kapiteni uyu Xhaka kuko niwe mukinnyi wari hasi cyane ubwo hafatwaga iki cyemezo ndetse abafana bamwe bavuze ko yagombaga kugurishwa aho kugirwa kapiteni.

Xhaka akimara gusimbuzwa yahise akuramo umupira we n’umujinya mwinshi ahita yerekeza mu rwambariro abafana bamumereye nabi.

Icyakora uyu mutoza ntiyigeze anenga abafana ba Arsenal kubera ko bavugirije induru Xhaka ahubwo yavuze ko we nk’umukinnyi yagombaga kwirengagiza ubu butumwa bamuhaga ubwo yasimbuzwaga uwitwa Saka nawe utagize icyo afasha Arsenal yaraye inganyirije ku kibuga cyayo na Crystal Palace ibitego 2-2.

Ku rundi ruhande,rutahizamu Alexandre Lacazette yakanze like ku butumwa bw’umufana wa Arsenal wifuza ko umutoza Unai Emery na Xhaka bava mu ikipe ya Arsenal.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa