skol
fortebet

Granit Xhaka yavuze impamvu 3 zibabaje zatumye atuka abafana ba Arsenal abereye kapiteni

Yanditswe: Friday 01, Nov 2019

Sponsored Ad

Kapiteni wa Arsenal,Granit Xhaka yandikiye ibaruwa abafana b’iyi kipe abasaba imbabazi ndetse avuga ko yabatutse kubera ukuntu bamwe muribo bamwandikiye bamubwira ko bazamuvuna amaguru,bazica umugore we mu gihe abandi bavuze ko bifuza ko umukobwa we yazarwara kanseri.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wo hagati uherutse gukora amahano akagaragara ari gutuka abafana ba Arsenal bamuvugirije induru ubwo yasimburwaga ku cyumweru gishize mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Crystal Palace ibitego 2-2,yavuze ko ibitutsi yatutswe n’abafana ndetse no kumunenga bikabije aribyo byatumye abasubiza akabatuka ku babyeyi babo.

Yagize ati “Nyuma yo gufata igihe kinini ntekereza ibyabaye ku Cyumweru nyuma ya saa sita,ndifuza kubasobanurira kurusha guhita mbaha igisubizo cyihuse.

Ibyabaye byose ubwo bansimbuzaga byankozeho cyane.Nkunda iyi kipe kandi nyitangira 100 ku ijana yaba mu kibuga no hanze yacyo.

Ibyiyumvo byo kutumvwa n’abafana,ubutumwa bwinshi bwo kuntuka ndi mu kibuga no ku mbuga nkoranyambaga maze igihe nakira mu byumweru n’amezi ashize byarankomerekeje cyane.

Abantu bamwe baravugaga ngo tuzakuvuna amaguru,twice umugore wawe.Turifuza ko umukobwa wawe yarwara kanseri.Byarambabaje cyane bituma mvuga nabi ubwo bansohoraga mu kibuga.

Muri uwo mwanya narirekuye nitwara nabi mu buryo bwasuzuguye itsinda ry’abafana bakunda ikipe yacu,abakinnyi,nanjye bakoresheje imbaraga nyinshi.Ntabwo aribyo nari ngamije ariko ndasaba imbabazi ababitekereje gutyo.

Icyifuzo cyanjye nuko twasubira mu bihe byo kubahana,tukibuka impamvu twakunze uyu mukino bwa mbere.Rekadufatanye gutera imbere mu buryo bwiza.”

Ntabwo biramenyekana niba uyu musuwisi w’imyaka 27 azakomeza kuba kapiteni wa Arsenal kuko bamwe mu bafana bavuze ko uyu mukinnyi atasabye imbabazi ahubwo yababariye inkuru mu gihe abandi bo bamugiriye impuhwe kubera uku kuntu yibasiriwe n’abafana.




Granit Xhaka yandikiye abafana ba Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa