skol
fortebet

Gucira mu kibuga ku bakinnyi byashyiriweho igihano

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Ubwo imikino izaba yasubukuwe, FIFA yatangaje ko abakinnyi bashobora kuzajya berekwa amakarita y’umuhondo bazira gucira mu kibuga.

Sponsored Ad

Magingo aya mu bihugu bitandukanye, hari kurebwa uko imikino yasubitswe kubera Covid-19 yasubukurwa mu gihe cya vuba, ariko hagashyirwaho ingamba zikarishye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo mu gihe imikino izaba ikinwa.

Umubiligi Michel D’Hooghe ukuriye Komisiyo y’abaganga muri FIFA, yabwiye ikinyamakuru The Daily Telegraph ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, FIFA iri kwiga uko abakinnyi mu kibuga bazajya berekwa amakarita y’umuhondo.

Yavuze ko gucira mu kibuga ari“umuco usanzwe mu mupira w’amaguru ugaragaza isuku nke.”

Aganira na kiriya gitangazamakuru yagize ati” Iyi ni imwe mu mpamvu zituma tugomba kuba maso cyane mbere yuko twongera gusubukura imikino. Ntabwo nacitse intege ariko ndacyashidikanya.”

D’Hooghe yavuze ko abayobozi ba ruhago bakwiye gushyiraho ibihano by’amakarita mu rwego rwo kurinda abakinnyi n’abatoza b’amakipe baba bari hafi y’ikibuga.

Magingo aya shampiyona nyinshi zirimo n’iy’u Rwanda zimaze igihe zarasubitswe kubera Coronavirus. Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju, aherutse gutangazwa ko mu gihe hataraboneka amabwiriza yo gusubukura imikino, Komite Olempike nyarwanda ari yo ikwiye kureba uburyo imikino itandukanye yazasubukurwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa