addresiya
Kigali
startimes

Habaye inama idasanzwe mu ikipe ya As Kigali hafatirwamo imyanzuro ikomeye ku bakinnyi n’umutoza

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 16 November 2019 Yasuwe: 4753

Kubera ko kuva shampiyona yatangira ikipe y’abanyamujyi AS Kigali ikomeje kwitwara nabi ikaba iri ku mwanya wa 14 n’amanota 7 ku munsi wa 8 wa shampiyona, byatumye ubuyobozi bw’ikipe butumizaho inama yabahuje n’abakinnyi ndetse n’abatoza.



Ni inama yabaye nyuma y’uko iyi kipe yashoye amafaranga menshi ku isoko igura abakinnyi benshi kandi beza ariko ikaba iri ku mwanya 14 mu makipe 16, imaze gutsinda umukino umwe, inganya 4 mu gihe yatsinzwe imikino 3.

Iyi nama kandi yabaye nyuma yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi barimo uwari perezida Pascal Kanyandekwe ndetse n’umunyamabanga Komezusenge Daniel.

Iyi nama idasanzwe yari igamije kureba ikibazo kiri muri AS Kigali gituma ikipe ibura umusaruro kandi bigaragara ko ifite abakinnyi beza mu gihugu.

Muri iyi nama habayeho icyo umuntu yakwita gusasa inzobe abakinnyi babwira ubuyobozi akabari ku mitima ndetse n’ubuyobozi bugira icyo bubemerera ku mbogamizi zituma ikipe ikomeje gusatira umurongo utukura uyiha itike yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino utaha.

Abakinnyi babwiye Perezida w’agateganyo wa AS Kigali, Shema Fabrice, ko uretse kuba hari umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’umutoza Eric Nshimiyimana, batishimiye uburyo abayobozi bafata abakinnyi.

Aba bamuhaye urugero rwo kuba hari umukinnyi waguzwe ariko akaba atarabona amafaranga ye yaguzwe, ngo ntazakina yishimye cyangwa ngo atange ibyo agomba gutanga.

Bakomeje bamubwira ko batasaba umukinnyi umusaruro kandi amaze amezi 2 adahembwa kuko aba afite ibibazo byinshi mu mutwe dore ko abenshi bafite imiryango bitaho.

Ubuyobozi bwijeje abakinnyi bafite ibibazo by’amafaranga baguzwe ko bagiye gukora ibishoboka byose bakayabona vuba bishoboka. Ikindi ni uko yabijeje ko umushahara barawubona bitaranze ku wa Mbere.

Nyuma yo kubemerera ibyo basaba ubuyobozi, abakinnyi na bo basabwe kwitwara neza mu kibuga bagatsinda bita ibyo bamwe mu bakinnyi bakazabigenderamo.

Ku mutoza Eric Nshimiyimana, Shema Fabrice yavuze ko ibyavuzwe ko yahawe umukino umwe yawutsindwa agahita asezererwa atari byo ariko Fabrice yibukije uyu mutoza ko nawe atazakomeza kwihanganirwa nakomeza gutsindwa, yabasabye gutsinda byanze bikunze umukino w’umunsi wa 9 iyi kipe izakinamo Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 15.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bruno Fernandes yavuze amagambo asingiza bikabije Cristiano Ronaldo...

Umunya Portugal, Bruno Fernandes ukinira ikipe ya Manchester United...
27 May 2020 Yasuwe: 769 0

RIB igiye gukora iperereza ku bibazo bya ruswa no kunyereza umutungo...

Urwego rw’igihugu rw’ubugezacyaha[RIB], rugiye gutangira iperereza ku birego...
27 May 2020 Yasuwe: 1544 0

Akayabo Kiyovu Sports yahaye Kimenyi Yves agatera umugongo Rayon Sports...

Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu,Amavubi,wari umaze umwaka mu ikipe ya...
27 May 2020 Yasuwe: 3244 1

Munyakazi Sadate na komite ye bahagaritswe ku mirimo yabo n’umuryango wa...

Umuryango wa Rayon Sports uhagarariwe na Bwana Ngarambe Charles ndetse...
25 May 2020 Yasuwe: 3007 0

Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame amusaba kumufasha gukemura...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate yandikiye Nyakubahwa...
25 May 2020 Yasuwe: 3163 0

KNC yatangaje igihe ikipe ye ya Gasogi United izatangira gukinira kuri...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC...
25 May 2020 Yasuwe: 3205 0