skol
fortebet

Abakinnyi 2 bakina mu cyiciro cya mbere bafashwe na polisi bari gusangirira inzoga mu rugo n’abakobwa bivugwa ko bicuruza

Yanditswe: Friday 24, Apr 2020

Sponsored Ad

Abakinnyi babiri bakina bugarira mu Rwanda barimo Habimana Hussein ukinira ikipe ya Rayon Sports na Mbogo Ally wa Kiyovu Sports baraye bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano bari gusangira inzoga n’abakobwa babiri mu rugo muri iki gihe cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Radio 10 aravuga ko aba ba myugariro bazwiho gucura abakobwa bicuruza mu nzu bakodesha ahazwi nko mu rugando munsi ya Convention Center ndetse ngo bafashwe na polisi nyuma yo gutungirwa urutoki n’abaturage.

Umwe mu bashinzwe umutekano wabafashe yabwiye Radio 10 Ati “Dufunze uwitwa Mbogo Ally na Habimana Hussein babana mu nzu.Abaturage baduhamagaye batubwira ko babonye binjirana inzoga n’indaya mu nzu.Batuye hano mu Rugando Munsi ya Convention Center.

Twagezeyo dusanga abakobwa 2 basinze,n’ubu uhageze twabakwereka.Uretse Habimana Hussein we utanyoye.Hari n’ undi babanaga,umwe yari afite umukobwa we undi afite undi.Umukobwa umwe n’uwo ku rya Nyuma undi n’uwa Kicukiro.Twabafashe ubu bari kuri station ya polisi Kimihurura.”

Myugariro Ally yabwiye polisi ko ngo umukobwa bamufatanye ari umukunzi we wari uje kumusura bamubaza impamvu yemeye kumwakira muri iki gihe abantu bategetswe kuguma mu rugo kubera coronavirus.

Habimana Hussein we yarekuwe kuko ngo arwaye ndetse ngo ntiyari yanyoye inzoga ndetse yerekanye impapuro zo kwa muganga.

Aba bakinnyi 2 bafashwe ku munsi w’ejo saa tanu bari kumwe n’undi witwa Bonane nawe usanzwe ari umukinnyi.

Mu gitondo cy’uyu wa kane, nibwo inzego z’umutekano zafashe ba myugariro babiri, bari kunywa inzoga ariko banasakuriza abaturanyi babo.

Muri rusange abafashwe bakaba ari: Habimana Hussein, Mbogo Ally, Bonane Ibrahim, Umutoni Denyse na Jeanine Dubois.

Ngo bakaba bafatanywe inzoga mu nzu banywaga ijoro ryose, nkuko Polisi yabitangaje ndetse ngo basakurizaga abaturanyi babo.

Guverinoma y’u Rwanda isaba abanyarwanda bose kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus ariko aba bakinnyi bo barenze ku mategeko bahitamo gukorera ikirori mu nzu yabo batumiye n’abakobwabashinjwa kwicuruza.

Ibitekerezo

  • didie ubuse kobirirwa barira ngo inzara irabishe bayakuyehera?

    Nibaza ko ikosa bakwiye guhanirwa ari ukutubahiriza amabwiriza yo kuguma mu rugo naho ibyo kwemeza ko abo bakobwa ari indaya sinzi ikimenyetso n’itegeko bishingirwaho kugeza ubu ngo hemezwe ko "umuntu yicuruza". Ni igitekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa