Hahishuwe impamvu idasanzwe yatumye Pierre-Emerick Aubameyang asimbuzwa igitaraganya mu mukino uheruka
Yanditswe: Wednesday 20, Jan 2021
Kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,witwaye neza mu mukino iyi kipe ye iheruka gutsinda Newcastle ibitego 3-0,yasimbujwe igitaraganya kubera ikibazo cyo mu nda yari afite cyatumye ashaka kujya mu bwiherero ari mu kibuga.
Ubusanzwe Pierre-Emerick Aubameyang ntabwo ajya asimbuzwa niyo ari mu bihe bibi ariko mu mukino wo kuwa Mbere yasimbujwe igitaraganya kubera ko yashakaga kujya mu bwiherero.
Muri uwo mukino, Pierre-Emerick Aubameyang yatsindiye Arsenal ibitego 2 muri 3-0 yatsinze Newcastle ahita agira ibitego 5 muri Premier League y’uyu mwaka yamugoye bikomeye.
Willian niwe wahise yinjira asimbuye Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 79 nyuma y’iminota 2 gusa atsinze igitego cya 3 ku mupira yahawe na Cedric Soares.
Ubwo umukino wari urangiye,umutoza Arteta yabajijwe impamvu yihutiye gukuramo Pierre-Emerick Aubameyang kandi byarashobokaga ko atsinda ibitego 3 mu mukino.
Uyu mutoza yahise asubiza ati “Yagize ikibazo mu nda.”
Abafana ba Arsenal bari bababajwe no gusimburwa kwa Pierre-Emerick Aubameyang ariko bahawe igisubizo nyuma y’umukino.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *