skol
fortebet

Hamza Runaniza wakiniraga Marines FC yasinye imyaka 4 muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

Myugariro ukiri muto wakiniraga ikipe ya Marines FC witwa Runanira Hamza,yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4,kuri uyu wa Gatatu.

Sponsored Ad

Uyu myugariro wari umaze imyaka 2 mu ikipe Marines FC yasinye amasezerano y’imyaka 4 kuri uyu wa Gatatu taliki ya 19 Kamena 2019 imbere y’abayobozi ba Rayon Sports barimo Muhirwa Frederic, Munyakazi Sadate ukuriye MK Sky Vision ikaba ari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports ndetse akaba ari kubafasha mu igura ry’abakinnyi ndetse na Maitre Zitoni, umunyamategeko w’iyi kipe.

Nkuko Runanira yabitangarije ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru, yishimiye kuza guhatanira umwanya mu ikipe nkuru izasohokera u Rwanda.

Yagize ati “ Biranshimishije gusinya muri Rayon Sports. Ni iby’agaciro. Ni ikipe nziza, nje gutanga ibyo mfite byose kandi ndabizi ko bizagenda neza. Abafana banyitegaho umusaruro bifuza."

Hamzea yazamukiye muri La Jeunesse muri 2014/2015. Muri 2016 yahise yerekeza muri Musanze FC ahakina umwaka umwe, mbere yo kwerekeza muri Marines FC yari amazemo imyaka 2.

Runanira aje gusimbura Manzi Thierry uherutse kurekurwa na Rayon Sports nawe wayigezemo avuye muri Marines FC.Azatangira gukinira Rayon Sports muri CECAFA.



Runanira yasinyiye Rayon Sports imyaka 4

Amafoto:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa