Kigali
dnd

Hatangijwe mu Rwanda umushinga uzafasha abana bato gukina hanze

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 12 October 2019 Yasuwe: 1232

Mu Rwanda hatangijwe umushinga “e-sports Rwanda” ugamije gufasha abakinnyi mu byiciro bitandukanye kumenyekana yaba mu Rwanda no hanze yarwo.



Uyu mushinga uzafasha kuzamura siporo y’u Rwanda igere ku rwego mpuzamahanga kuko abakinnyi benshi bazafashwa gukina nk’ababigize umwuga. Aba bakinnyi ariko bakazajya bakurikiranwa ari uko babanje gukorerwa ikizamini cy’ubuzima n’abaganga babifitiye ubumenyi ndetse bakarebwa n’abatoza bafite ubunararibonye mu mikino itandukanye.

Umuyobozi akaba ari nawe watangije uyu mushinga, Dr Irakiza Jean Jacques atangaza ko ubu bakorana n’amashuri y’umupia w 10 abarirwamo abana bagera kuri 665 bakaba bareba abana bafite impano kurusha abandi kugira ngo bazabafashe kugera kure hashoboka.

Yakomeje avuga ko aba bana babanza bakareba ibijyanye n’ubuzima bwabo hanyuma bakabayobora mu buryo bwo gukora siporo ifite intego kugira ngo impano zabo zizababyarire umusaruro ufatika yaba kuri bo ndetse n’igihugu cyabo.

Uretse ibi kandi muri uyu mushinga bareba byose umwana azakenera ngo azavemo umukinnyi mwiza nyuma akaba ari bwo batangira kubashakira amakipe hirya no hino ku bufatanye n’abamaze kubigira umwuga.

Umushinga “eSport Rwanda” ni wo ufasha abana kubona amashusho y’imikino itandukanye baba bakinnye ari nayo yifashishwa mu kwereka amakipe bakwerekezamo yabashima akabafata.

Kugira ngo ibikorwa bigende neza, uyu mushinga ukora bya hafi n’ababyeyi bafite abana bifuza ko batera imbere.

Mu kuboza 2019 akaba ari bwo hazaba irushanwa aho abakinnyi 43 babyifuje muri 665 akaba ari bo bazitabira. Iri rushanwa rikaba rizatumirwano abashinzwe gukurikirana impano z’abana baturutse hirya no hino ku Isi bityo abitwaye neza bakaba bajyanwa mu mashuri y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi n’ahandi hantandukanye.

Kugeza ubu “eSport Rwanda” ifite abana babiri batarengeje imyaka 13 bagaragaje ko bafite impano aho barimo gukurikiranwa kugira ngo bazashakirwa amakipe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Haruna Niyonzima nyuma yo kuva muri AS Kigali yongeye guha ibyishimo...

Haruna Niyonzima wasubiye mu ikipe ya Yanga Africans SC yandikiyemo...
23 January 2020 Yasuwe: 2850 0

Ikipe yo mu Misiri yaciye agahigo ko gusinyisha umukinnyi wa mbere ushaje...

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu kiciro ya gatatu yitwa 6th October Fc yaguze...
23 January 2020 Yasuwe: 1952 0

Frank Lampard yatangaje umukinnyi wa Arsenal wagoye Chelsea agatuma itabona...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard aracyari mu gahinda ko kunanirwa gutsinda...
23 January 2020 Yasuwe: 2727 0

Manchester United yakorewe igikorwa kigayitse n’abafana bayo kubera kwitwara...

Manchester United iri kwitwara nabi cyane yavugirijwe induru n’abafana bayo...
23 January 2020 Yasuwe: 3089 0

Kylian Mbappe yatangaje ikintu atakwigana kuri Lionel Messi

Rutahizamu Mbappe wa PSG ufatwa na benshi ko ariwe ushobora kuzasimbura...
23 January 2020 Yasuwe: 3483 0

Gasogi United na Heroes FC ntizizitabira igikombe cy’Amahoro uyu...

Ikipe ya Gasogi United na Heroes zazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka...
22 January 2020 Yasuwe: 1990 0