skol
fortebet

Hiannick Kamba wo muri Congo wakiniraga ikipe ya Schalke 04 nyuma y’imyaka 4 bitangajwe ko yapfuye,Yagaragaye mu ruhame

Yanditswe: Wednesday 06, May 2020

Sponsored Ad

skol

Hiannick Kamba wahoze akinira Schalke 04 yo mu Budage ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yabonetse ari muzima nyuma y’imyaka ine bitangajwe ko yapfuye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo, byatangajwe ko yapfuye ku wa 09 Mutarama 2016 aguye mu mpanuka y’imodoka yabereye iwabo muri Congo mu mujyi wa Kinshasa.

Nyuma y’imyaka ine hatangajwe amakuru y’urupfu rwe, ikinyamakuru Bild cyo mu Budage cyatangaje ko uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 33 y’amavuko asigaye yibera muri Ruhr, aho akora nk’umutekinisiye mu ruganda rwo muri kariya gace.

Ni amakuru iki kinyamakuru cyahamirijwe na Anette Milk, umushinjacyaha wa rubanda mu Budage.

Asobanura uko uko Kamba yaburiwe irengero, yavuze ko nyir’ubwite yasobanuye ko ubwo yari yakoreye urugendo muri Congo yatandukanyijwe n’incuti ze nijoro, ababikoze bakamusiga nta kimuranga afite, terefoni cyangwa amafaranga.

Icyo gihe ni bwo byatangajwe ko Kamba yapfuye nyuma yo kuburirwa irengero. Amakuru avuga ko muri 2018 Kamba yagiye kuri Ambassade y’Ubudage i Kinshasa kunyomoza amakuru y’urupfu rwe.

Uyu mukinnyi yongeye kugaragara mu Isi y’abazima, mu gihe uwari umugore we akurikiranweho icyaha cyo kunyereza amafaranga menshi y’ubwishingizi bw’umugabo we.

Milk avuga ko Kamba agomba gutanga ubuhamya mu rubanza ruregwamo uriya wahoze ari umugore we banafitanye umwana w’imyaka 10 kuri ubu uri gukorwaho iperereza.

Hiannick Kamba yabyirukiye muri Schalke 04 kuva mu 1999 ari kumwe na Manuel Nuer usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubudage na Bayern Munichen.

Nyuma yo kuva mu kipe y’abato b’iyi kipe, yazamuwe mu kipe nkuru ya Schalke ayikinira hagati ya 2005 na 2007.

Mu buto bwe yatangaga icyizere cyo kuzavamo umukinnyi ukomeye ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, gusa impano ye isa n’isubira inyuma ku buryo byatumye adakinira andi makipe y’ibihangange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa