skol
fortebet

Ibaruwa ya RGB yahaye ibyishimo abashyigikiye ko Mvukiyehe Juvenal ayobora Kiyovu Sports

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere [RGB] rwagiriye inama Kiyovu Sports ko Umunyamuryango wemewe w’iyi kipe yemerewe n’ibindi bikorwa byose birimo no kwiyamamaza bikuraho impungenge za bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports batinyaga ko umukandida wabo Mvukiyehe Juvenal atazemererwa kwiyamamaza.

Sponsored Ad

RGB yabwiye commission y’amatora y’umuryango wa Kiyovu Sports ko abanyamuryango bose bafite uburenganzira bungana,mu bikorwa by’ikipe yaba abamazemo igihe n’abakinjira.

Ibi byahaye amahirwe abashakaga impinduka muri Kiyovu Sports,bashaka ko Mvukiyehe Juvenal yakwiyamamariza kuyobora iyikipe.

Ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 saa yine, nibwo Kiyovu Sports izakoresha amatora ya Komite Nyobozi nshya isimbura iyari iyobowe na Mvuyekure François, isoje manda yayo.

Ingingo ya gatandatu yari yatanzwe na Komisiyo y’amatora kuva mu cyumweru gishize, ivuga ko uwemerewe kwiyamamaza ari "umaze amezi atandatu ari umunyamuryango wa Kiyovu Sports” kandi akaba "nta kirarane cy’umusanzu afite kuva muri 2017.

Iyi ngingo yagonze bamwe mu bashakaga kwiyamamaza barimo Juvenal wifuzwa na benshi kubera ibikorwa yakoze byo kugura abakinnyi bakomeye no kugurira ikipe bisi,cyane ko we atararenza ukwezi abaye umunyamuryango.

Bamwe bamwe mu banyamuryango ba Kiyovu Sports bakomeje kwerekana, ni uko hakwirengagizwa amategeko agenga umuryango Kiyovu Sports Association (Status), kugira ngo byorohereze Mvukiyehe Juvenal kwiyamamaza, cyane ko bamwe mu banyamuryango bakomeje kugaragaza ko akwiye kuza kubayoborera ikipe.

Kuri uyu wa Gatanu Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Me Mutabazi Abayo Jean Claude, yandikiye RGB ibaruwa ifite umutwe ugira uti "Kugisha inama", iyisaba kuyifasha gusobanukirwa n’amategeko agenga uyu muryango hanyuma RGB ihita imuha igisubizo.

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yasubije Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Kiyovu Sports ko hashingiwe ku ngingo z’amategeko uyu muryango wagaragaje, hakwiye kubahirizwa ibiri mu mategeko shingiro yashyikirijwe uru Rwego rw’Imiyoborere mu 2013.

Yagize ati “Hashingiwe na none ko, umuryango ugengwa n’amategeko shingiro yawo yashyikirijwe RGB kandi agomba kuba yubahiriza ibitegenywa n’amategeko y’igihugu, bityo amategeko ngengamikorere agomba kuba ashyira mu bikorwa amategekoshingiro kandi atayavuguruza.

Mu gihe habayeho kuvuguruzanya, hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko shingiro. Nshingiye ku byavuzwe hejuru, murasabwa gukora no kubahiriza ibiteganyijwe mu mategeko-shingiro yanyu yo ku wa 18/07/2012 yashyikirijwe RGB ku wa 23/08/2013.”

Iyi baruwa ya RGB iraha uburenganzira umukunzi wese wa Kiyovu Sports bwo kwiyamamariza kuba umuyobozi atitaye ku kuba amaze igihe runaka muri iyi kipe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa