skol
fortebet

Ibiciro by’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari byahinduwe

Yanditswe: Saturday 01, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Uyu munsi kuwa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020, nibwo hateganyijwe gukinwa imikino ya nyuma y’igikombe cy’Intwari cya 2020 mu mupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Iyi mikino iteganyijwe gukinirwa kuri Stade Amahoro i Remera, mu gihe byari bizwi ko itikeya make yo kwinjira ari ibihumbi 2000 RWF, ubu yahananuwe ishyirwa ku mafaranga 1000 gusa.

Iyi mikino irasozwa uyu munsi tariki ya 1 Gashyantare ari na bwo harizihizwa umunsi w’Intwari, imikino iratangira saa 13:00’ Mukura VS yakira Police FC, ni mu gihe ku isaha ya saa 15:30’, Kiyovu Sports irakina na APR FC.

Aya makipe uko ari 4 ni yo yahuye muri iri rushanwa, yakinnye mu buryo buri imwe igomba guhura n’indi, nyuma harabarwa amanota igize menshi abe ariyo yegukana igikombe.

APR FC ni yo iri kwisonga n’amanota 6, Kiyovu Sports ifite amanota 3, Police FC 3 mu gihe Mukura VS ifite ubusa.

Nk’uko byari byatangajwe, kwinjira kuri iyi mikino, itike ya make yari 2000frw, ahatwikiriye 5000frw mu gihe mu myanya y’icyubahira byari 20000frw.

Ibi biciro bikaba byamaze guhinduka aho ahasigaye ari 1000frw, mu ntebe z’imihondo 2000frw, VIP(2) 5000frw, VIP(1) 10000frw mu gihe muri VVIP ari 20000frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa