skol
fortebet

APR FC yananiwe gutsinda Etincelles FC y’abakinnyi 10 bifasha Rayon Sports kuyisatira

Yanditswe: Saturday 18, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Igitego cya Etincelles FC ku munota wa nyuma cyatumye abafana n’abakinnyi ba APR FC bagaruka I Kigali batishimye kuko iyi kipe y’I Rubavu yabahagamye kandi yari yabonye ikarita itukura ku munota wa 23 w’umukino.Rayon Sports yo yanyagiye Espoir FC ibitego 3-0 ibona amahirwe yo kungabanya ikinyuranyo kuri uyu mukeba.

Sponsored Ad

Yari imikino y’ umunsi wa 18 wa shampiyona aho ibi bigugu byakiniwe umunsi gusa APR FC itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona ntiyabasha kubonera amanota 3 kuri stade Umuganda.

APR FC yari imaze iminsi 2 I Rubavu,yaje kubona igitego ku munota wa 20 gitsinzwe na Nshuti Innocent bituma imara umwanya munini iyoboye umukino.

Nyuma y’iminota 3 igitego cya APR FC cyinjiye,Myugariro wa Etincelles, Akayezu Jean Bosco ukina inyuma iburyo, yakoreye ikosa Nshuti Innocent,umusifuzi amuha ikarita itukura.

Iyi karita itukura yateye uburakari abakunzi ba Etincelles bashinje umusifuzi kubiba kuko ngo abakinnyi bombi bahuriye ku mupira agahitamo guhana Akayezu.

Nkuko benshi bari babyiteze, ba rutahizamu ba Etincelles FC batyaye barimo Mutebi Rachid na Kambale Salita Gentil bahaye akazi APR FC muri uyu mukino ariko ntibabasha kubyaza umusaruro uburyo babonye.

Aba barutahizamu bahererekanyije umupira neza birangira ugeze kuri Niyibizi Ramadhan wishyuriye Etincelles igitego ku munota wa 90.

Ku rundi ruhande,Rayon Sports ibura abakinnyi benshi muri iyi minsi,yatsindiye I Nyamirambo Espoir FC ibitego 3-0.

Kuri uyu wa Gatandatu,umutoza Alain Kirasa yakoze impinduka ahoMirafa na Saidi bari basanzwe babanza mu kibuga babanje hanze mu gihe umwana w’imyaka 17 Axel yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga mu mwanya wa Radu.Habimana Hussein na we yagarutse mu kibuga nyuma y’igihe kirekire yicazwa ku ntebe.

Rayon Sports yatangiye isatira cyane, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 2 gitsinzwe na Yannick Bizimana hanyuma uyu musore uhagaze neza cyane muri iyi mindi aza gutsindira Rayon Sports ikindi gitego ku munota wa 21.

ku munota wa 87, Mugisha Gilbert winjiye mu kibuga asimbuye Ciza,yatsinze igitego cya 3 ku ishoti rikomeye ry’imoso yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina bituma Rayon Sports icyura amanota 3 n’ibitego 3-0.

Mu y’indi mikino y’umunsi wa 18 yabaye kuri uyu wa Gatandatu, ejo Bugesera FC yanganyije na AS Kigali 0-0, uyu munsi Rayon Sports yatsinze Espoir 3-0, Marines yanganyije na Heroes 0-0.

Kuri iki cyumweru Sunrise irakira Kiyovu Sports, Gasogi United yakire AS Muhanga, Musanze yakire Mukura VS mu gihe Gicumbi izakira Police FC.

APR FC itaratsindwa, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 42,irarusha amanota ane Rayon Sports ya kabiri na 38. Police FC n’iya 3 na 34 mu gihe Mukura VS ifite 28.

Ibitekerezo

  • kosora title y’inkuru yawe wa munyamakuruwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa