skol
fortebet

Ibyishimo byatumye abafana ba Napoli bashyira ubuzima bwabo mu kaga bica amabwiriza yo kwirinda Coronavirus [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Jun 2020

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Napoli FC yo mu Butaliyani yaraye itwaye igikombe cy’igihugu “Coppa Italia” itsinze Juventus kuri penaliti 4-2 gusa abafana b’iyi kipe barenzwe n’ibyishimo barenga ku mabwiriza yo guhana intera mu rwego rwo kwirinda coronavirus,bishimira intsinzi begeranye karahava.

Sponsored Ad

Abafana ba Napoli bibagiwe ko Leta y’Ubutaliyani yashyizeho amabwiriza yo guhana intera ya metero ku bantu batabana mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus,bishimira igikombe begeranye abandi bahoberana.

Ikipe y’Umutoza Gennaro Gattuso yatwariye iki gikombe kuri Stadio Olimpico yo mu mujyi wa Rome ituma abafana bayo birekura amagara yabo bayashyira ku ruhande.

Nyuma yo kunganya 0-0 hagati ya Napoli na Juventus, hahise haterwa penaliti zahiriye Napoli kuko Dybala na Danilo bazihushije ku ruhande rwa Juventus mu gihe Napoli yatsindiwe na Lorenzo Insigne, Matteo Politano, Nikola Maksimovic na Arkadiusz Milik.

Iki gikombe cya Coppa Italia Napoli yatwaye n’icya 6 cyayo ariko yaherukaga ikindi mu mwaka wa 2014 yahawe na Rafa Benitez.

Abafana ba Napoli bitwikiriye ijoro ari benshi cyane bahurira mu mujyi bishimira iki gikombe biyibagije gahunda yo kwirinda Coronavirus.

Itegeko ryo guhana intera hagati y’abantu batabana Guverinoma y’Ubutaliyani yarishyizeho mu rwego rwo kurinda abaturage Coronavirus cyane ko iki gihugu cyatakaje abantu ibihumbi 30 ahitanwe n’iki cyorezo.

Benshi muri aba bafana ntibigeze bambara udupfukamunwa ubwo basohokaga kwishimira iyi ntsinzi ariyo mpamvu hashobora kuboneka abanduzanya.

Aba bafana biraye mu mihanda rwagati y’umujyi wa Napoli baririmba indirimbo zisingiza iyi kipe ndetse bamwe muri bo bari bambaye ubusa hejuru.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa