skol
fortebet

Ibyishimo Sugira Ernest yahaye Abanyarwanda byatumye umuhanzikazi amusaba ko amutera inda [AMAFOTO YE]

Yanditswe: Wednesday 27, Jan 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu Sugira Ernest usanzwe azwiho gukora ibitangaza mu ikipe y’igihugu “Amavubi”, yaraye agejeje u Rwanda muri ¼ cy’irushanwa rya CHAN 2020 nyuma yo gutsinda igitego muri 3-2 batsinze ikipe ya Togo mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C.

Sponsored Ad

Igitego cya 3 Sugira Ernest yatsinze cyashimishije Abanyarwanda benshi bituma bamwe mu banyakigali bava muri Guma mu rugo birara mu mihanda bishimira intsinzi karahava.

Abatashoboye kwirara mu mihanda,bagiye ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Instagram bagaragaza ibyishimo byabo aho n’abadasanzwe bazwiho gukunda umupira bagaragaje ko “Amavubi” yabashimishije by’umwihariko Sugira Ernest.

Mu rwego rwo gushimira Sugira, abafite inka bazitanze, abandi batanga icyo bafite ariko Umuhanzikazi witwa Noella Izere yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yifuza ko Sugira amutera inda.

Abinyujije kuri Twitter,Noella Izere yatunguye abantu asaba Sugira Ernest ko yazamutera inda, ati” Basi uzantere inda”.

Iki cyifuzo cy’uyu muhanzikazi cyatumye benshi mu babakurikira bagwa mu kantu nkuko babigaragaje mu bitekerezo bitandukanye byakurikiyeho aho bamwe basabye ko Sugira yakwirinda ibimurangaza.

Noëlla Izere ni murumuna wa Liza Kamikazi wamamare mu muziki nyarwanda yaba mu ndirimbo zisanzwe n’izo kuramya no guhimbaza Imana ari gukora ubu

Noëlla Izere mu minsi ya vuba yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo; Iby’Isi, Icyo uzaba na Ikirutibindi.

Rutahizamu Sugira Ernest ukina mu ikipe ya Rayon Sports,yavutse ku itariki 27 Werurwe 1991 avukira i Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.




Umuhanzikazi Noëlla Izere yasabye Sugira ko yazamutera inda kubera ibyishimo akomeje guha Abanyarwanda

AMAFOTO: IGIHE

Ibitekerezo

  • Hanyuma najya muri ibyo azatsindire igihugu ryari. Sugira sugira usagambe kandi ugire amakenga. Nkabariya ngo ubatere inda turacyagukeneye rwose ubyirinde. Uriya ni uwavuze wasanga Hari n’abandi babyifuza gutyo bakabona ari cyo ukwiye. Komeza utsinde ufite ishimwe aritange ariko atari iya sex. Ndisabira uwari waremeye amadorari ku mukino wa Uganda cg uwa Maroc ko Ahubwo yaritanga ubu. Murakoze. Rwanda juu Togo chino.

    Uyu Mukobwa afit’ubuntu nk’ubwi Gihore n’icyo ufata kikakurekurira akaguru ngo jyanako, Ariko ndabona kuko agir’ubuntu cya Azashire kukilo Bose abahe mu kibuga har’abakinnyi 11 b’Amavubi, Bose barakinnye bituma Sugira abon’uko atsinda, Ariko se Azi neza ko Sugira yamwemerera? Erega har’abahungu bagifite umuco! Yewe Mukobwa ko mbona utari mwiza cyane, kuririmba nibyo bizatuma umukinnyi wese utsinze igitego musambana?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa