skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Minisitiri wa Siporo mushya Aurore Munyangaju na Shema maboko Didier wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

Perezida Kagame yaraye avuguruye Guverinoma nk’uko amategeko ya repubulika y’u Rwanda abimwemerera,atangaza ko minisitiri wa Siporo ari Madamu Aurore Mimosa Munyangaju mu gihe uwari umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball,Shema Maboko Didier yagizwe umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri nshya ya Siporo.

Sponsored Ad

Minisitiri mushya wa Siporo Aurore Munyangaju afite impamyabumenyi ya Master’s Degree mu bijyanye n’imicungire y’imishinga [Project Management] yakuye muri kaminuza yitwa Maastricht School of Management mu Buholandi.

Munyangaju yari asanzwe ari umuyobozi mukuru mu kigo cy’Ubwishingizi (SONARWA), ashinzwe ishami ry’ubuzima (SONARWA Life), akaba yaranakoze muri COOPEDU nk’umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu mirimo itandukanye yakoze mbere.

Amaze imyaka isaga 18 akora mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no mu ishoramari ndetse afite ubumenyi buhanitse ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda cyane ko hari ibigo by’ubucuruzi yagiye ashinga,ibindi akabiyobora.

Umusifuzi wa Basketball mpuzamahanga w’umunyarwanda Shema Maboko Didier usanzwe anayobora ihuriro ry’abize siporo yaraye agizwe umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri nshya ya Siporo.

Shema Maboko Didier wanabaye umuyobozi wa Tekinike igihe kirekire mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, akaba aherutse gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mu Buyapani mu masomo ya Siporo, muri kaminuza ya Tsukuba (Univeristy of Tsukuba).

Mu kwezi gushize,Shema Maboko Didier, yari aherutse gusifura mu mikino y’amajonjora ya BAL 2020 muri Madagascar.

Hari hashize imyaka irenga 17 Minisiteri ya Siporo ihujwe n’umuco nyuma yo kuyitandukanya na Minisiteri y’Urubyiruko ariko umuco wongeye guhuzwa na minisiteri y’Urubyiruko biyoborwa na Minisitiri Rose Mary Mbabazi.



Minisitiri Munyangaju na Shema maboko Didier bagiye gufatanya mu buyobozi bwa Minisiteri ya siporo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa