skol
fortebet

Ifoto ya Lionel Messi yigunze mu rwambariro yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Saturday 15, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa ibitego 8-2 muri ¼ cya UEFA Champions League na FC Bayern,kapiteni wa FC Barcelona Lionel Messi yafotowe ari mu rwambariro yigunze mu gihe umunyezamu Ter Stegen yari ahagaze ku muryango.

Sponsored Ad

Messi uzwiho ishyaka ridasanzwe no gukunda gutsinda bidasanzwe,yagaragaye yicaye wenyine yubitse umutwe nk’umuntu wese wandagajwe.

Bayern Munich ifite abakinnyi bakomeye cyane mu busatirizi,yandagaje ku buryo bubabaje Messi na bagenzi be mu ijoro ryakeye ubwo yabifashwagamo na Thomas Muller na Philippe Coutinho batsinze 2 bombi,Gnabry,Perisic,Lewandowski na Joshua Kimmich.

Kugeze kuri uyu munota ntibizwi neza niba Messi azaguma mu ikipe ya FC Barcelona kuko amakipe arimo Inter Milan ari kumwifuza cyane ndetse akanamuha ibya mirenge.

Mu minsi ishize uyu kapiteni yasabye impinduka mu ikipe nyuma yo gutakaza igikombe cya LA LIGA ariko byarangiye batsinzwe mu buryo bugayitse cyane.

Amakuru avuga ko umutoza wa FC Barcelona Quique Setien yirukanwe nyuma y’amezi asaga 7 asimbuye Ernesto Valverde.

Amakuru aravuga ko abandi bantu barimo Eric Abidal waherukaga gushwana na Lionel Messi ashobora kwirukanwa cyo kimwe n’abandi bakinnyi benshi batagitanga umusaruro.

Bamwe mu bakwirakwije iyi foto bayanditseho bato “Marc-André ter Stegen yagizwe umuyobozi w’umutekano kugira ngo abuze Lionel Messi kuva muri FC Barcelona.”


Lionel Messi yagaragaye yigunze mu rwambariro

Ibitekerezo

  • Muri abatubuzi murabona iyo foto ari Messi koko?!!!

    Uwo mutWeretse ntabwo ari mesi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa