skol
fortebet

Ifoto ya mbere ya Ronaldinho ari muri gereza yaciye ibintu hirya no hino ku isi

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

Uwabaye icyamamare mu mupira w’amaguru ku isi no mu ikipe ya FC Barcelona,Ronaldinho yagaragaye bwa mbere ari muri gereza ari guseka nyuma yo gufatirwa muri Paraguway we n’umuvandimwe we bafite inzandiko z’inzira z’impimbano.

Sponsored Ad

Umunyamategeko wa Ronaldinho yamwise ikigoryi kubera iri kosa rikomeye yakoze ryo gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano muri Paraguay.

Sergio Queiroz yabwiye abanyamakuru ko aba bavandimwe bombi batari bazi ko izi pasiporo bahawe ari impimbano.

Aba bombi baramutse bahamwe n’iki cyaha,bahanishwa igifungo cy’amezi 6 muri gereza yo muri Paraguay.

Ronaldinho na murumuna we, Roberto Assis, bafatiwe muri Paraguay ku wa Gatanu bafite pasiporo z’impimbano zo muri icyo gihugu. Bahita bajyanwa muri gereza.
Aba bombi bagejejwe imbere y’urukiko.

Umwe mu bayobozi ba Polisi yabwiye itangazamakuru ryo muri Paraguay ko aba bombi bashyizwe muri gereza imwe n’izindi mfungwa, bahabwa isabune, umusego n’inzitarumubu.

Icyakora iyi foto yashyizwe hanze yagaragaje Ronaldinho yambaye isengeri n’ikabutura ari guseka nkaho nta kibazo afite.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hagaragajwe iyi foto abantu bayivugaho cyane.

Kuwa 07 Werurwe 2020 nibwo Ronaldinho n’umuvandimwe we Roberto de Asis bajyanwe mu rukiko rw’ikirenga bambaye amapingu.

Ronaldinho n’umuvandimwe we Roberto de Asis bari batumiwe muri Paraguay n’umwe mu bagabo bafite inzu y’urusimbi, bahagera ku wa Gatatu, aho bagombaga kwitabira ibikorwa by’umupira w’amaguru w’abana no kumurika igitabo.

Ronaldinho w’imyaka 39 yaretse umupira muri 2015,yatowe nk’umukinnyi w’umwaka ku Isi mu 2004 na 2005, yatwaranye na Brazil igikombe cy’Isi mu 2002 ndetse na UEFA Champions League na FC Barcelona mu 2006.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa