skol
fortebet

Iker Casillas yasezeye ku mupira w’amaguru yubatsemo amateka atazibagirana

Yanditswe: Tuesday 04, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu w’umunyabigwi,Iker Casillas Fernández wakoze amateka mu ikipe ya Real Madrid n’igihugu cya Espagne yasezeye mu mupira w’amaguru afite imyaka 39.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu wakoze amateka akomeye mu mupira w’amaguru yageze mu ikipe ya Real Madrid ku myaka 09 ahita atangira gutegurirwa kuzavamo umunyezamu ukomeye.

Uyu munyezamu yamaze imyaka 25 mu ikipe ya Real Madrid ndetse yanayibereye kapiteni n’ikirango gikomeye kiyubahisha aho anyuze hose.

Mu itangazo ikipe ya Real Madrid yashyize hanze,yavuze ko umwe mu bakinnyi beza cyane yagize mu myaka 118,Iker Casillas yasezeye ku mupira w’amaguru ndetse ari umunyezamu bazahora bubaha ndetse bagaha agaciro cyane kubera icyubahiro ikipe yagize biturutse ku kazi gakomeye yakoze n’imyitwarire ye myiza mu kibuga no hanze yacyo.

Casillas yakinnye imikino 725 mu ikipe ya mbere ya Real Madrid yakinnyemo imyaka 16,atwara ibikombe 19 birimo:

x3 UEFA Champions League
x3 Club World Cups
x2 European Super Cups,2,
x5 La Liga 5,
x2 Copa del Rey
x4 Spanish Super Cups.

Muri FC Porto, yatwaye shampiyona ebyiri igikombe cy’igihugu kimwe na Supercup imwe. Muri Espagne yahamagawe inshuro 167 atwara igikombe cy’isi cya 2010 hamwe n’ ibikombe bibiri bihuza amakipe y’ibihugu ku mugabane w’i Burayi "Euro" mu mwaka wa 2008 na 2012.

Casillas yinjiye muri Porto mu 2015 ariko kuva mu kwa kane 2019 ntiyashoboye kongera gukina kubera indwara y’umutima yamufashe ari mu myitozo.

Amaze gukira yahawe akazi ko kuba mu batoza b’iyi kipe muri Nyakanga 2019.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Casillas yanditse ati: "Ikintu cy’ingenzi n’ inzira unyuramo n’abantu baguherekeza, ntabwo ari iyo ujya.

"Ndatekereza ko nshobora kuvuga ndashidikanya ko ari yo nzira kandi igeza ku cyerekezo."

Ku rubuga rwayo, Real Madrid yagize iti: "Real Madrid irashaka gushimira, no kwerekana ko ikunda umwe mu bihangange byayo ndetse n’umupira w’amaguru kw’ isi.

Iker Casillas ni inkoramutima ya Real Madrid kandi bizahoraho imyaka n’imyaka ".


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa