Kigali

Ikibazo cy’uburozi mu makipe y’umupira w’amaguru yo mu Rwanda kiri kuvugutirwa umuti

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 20 December 2019 Yasuwe: 2418

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uyu mwaka wagenze neza gusa ko hari ibiitazakomeza kwihanganirwa birimo n’amarozi avugwa mu mupira w’amaguru.



Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu mu nama idasanzwe yateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda hagamijwe kurebera hamwe uko ibibazo biri mu mupira biri gukemuka ndetse no kumenya aho gahunda zigikomeza zigeze .

Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascene yavuze ko muri rusange umupira w’amaguru mu Rwanda uhagaze neza gusa ko hataburamo udukosa tumwe na tumwe, ariko ko bagiye kubivugutira umuti.

Agaruka ku kibazo cy’amarozi avugwa mu mupira w’amaguru, Sekamana yagize ati, “Ikibazo cy’amarozi turi kukivugutira umuti, kuko ntibyaba ngo turebere. Abantu bakora ibi ntitwabirebera kuko byatugeza ahabi nta terambere byatugezaho. Hari ikiri gukorwa, gusa ibintu ntibyakorwa hutihuti."



Ikibazo cyo kwitwara nabi kw’ikipe y’igihugu Amavubi ngo gishingiye ahanini ku mitegurire y’ikipe aho iyi kipe yagiye gukina amarushanwa amwe n’amwe nta ngengo y’imari yagenewe.

Sekamana ati, “Imbogamizi zatumye ikipe y’igihugu ititwara neza harimo kuba imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (CAN) n’iyi igikombe cy’isi nta ngengo y’imari minisiteri ya siporo yari yarateguye.”

Yunzemo ko kuba nta ngengo y’imari yari yarateguwe byatumye ikipe ititegura neza byatumye itsindwa imikino ibiri ibanza yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CAN izabera mu gihugu cya Cameroon.



Agaruka ku cyibazo cy’imisifurire kimaze iminsi kivugwa cyane aho amakipe atsindwa akavuga ko yasifuriwe nabi ndetse hakaba hari n’abasifuzi babihaniwe, yavuze ko ikibazo atari imisifurire mibi ahubwo ari uko abantu babyishyizemo.

Ati, “Buri wese arashaka kwisifurira, umuntu arajya mu kibuga atinya abasifuzi kurusha ibindi bibera mu kibuga. Sinavuga ngo nta makosa ahari ariko tugendeye uko ahandi bimeze ntabwo duhagaze nabi. Ahandi haba na VAR (video assistant referee). Ikibazo cy’imisifurire kiri mu mitwe y’abantu kurusha ibibera mu kibuga.”

U Rwanda rwishimira ko muri gahunda yo kuzamura abakiri bato hari umusaruro byatanze aho ikipe y’abatarengeje imyaka 15 (Amavubi U15) yatahanye umwanya wa gatatu muri CECAFA.

Gusa mgo haracyari imbogamizi zo kuba amakipe menshi y’abato (Academies) nta byangombwa afite ndetse n’ibikorwa remezo bikaba bikiri hasi. Gusa ikibazo cy’ibikorwa remezo bikiri bike ku bakiri bato kiri gushakirwa umuti urambye hifashishijwe amafaranga atangwa na FIFA ku bufatanye n’uturere dutandukanye.

Muri iyi nama kandi hatangajwe ko shampiyona y’abagore izatangira ku itariki 08 Mutarama 2019 kandi Ukwezi kwa mbere kukazarangira ikipe y’igihugu (Amavubi) ifite umutoza kugira ngo yitegure neza imikino ya CHAN itegerejwe muri Mata umwaka utaha.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakinnyi ba Juventus n’umutoza Maurizio Sarri bemeye kumara amezi 4...

Abakinnyi b’ikipe ya Juventus n’umutoza wabo Maurizio Sarri bemeye ko...
29 March 2020 Yasuwe: 281 0

Cristiano Ronaldo yakoze benshi ku mutima kubera icyemezo yafashe kugira...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yakoze benshi ku mutima kubera...
28 March 2020 Yasuwe: 8024 0

Cesc Fabregas yatangaje ikintu kibi yakoreye umutoza Wenger yicuza...

Umukinnyi Cesc Fabregas ukinira ikipe ya AS Monaco ariko wanyuze mu makipe...
28 March 2020 Yasuwe: 4112 0

Umukinnyi Niyigaba Ibrahim wakiniye Police FC yitabye Imana azize...

Umukinnyi Niyigaba Ibrahim bitaga Lukaku wakinaga asatira mu makipe nka...
28 March 2020 Yasuwe: 3777 0

Samuel Eto’o yatangaje amagambo yabwiwe na Mourinho bakimara gutwara...

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu makipe nka FC Barceloana,Inter Milan na...
27 March 2020 Yasuwe: 4366 0

Umugabo n’umugore bakoze ubukwe bw’iminota 30 bwarangiye ntawe ukoze ku wundi...

Umugeni witwa Irra Chorina Octora w’imyaka 29 n’umugabo we witwaYavuz Ozdemir...
26 March 2020 Yasuwe: 5587 0