startimes
Kigali
startimes

Ikibazo cyari cyaratumye umunyezamu Kimenyi Yves adakina umukino wa Ethiopia n’Amavubi cyakemutse

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 10 October 2019 Yasuwe: 1122

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Rayon Sports, Kimenyi Yves wagize ikibazo cy’ibyangombwa ntakine umukino wa Ethiopia kuri ubu cyakemutse aho yamaze gukorerwa passport nshya.


Sponsored Ad


Ubwo Amavubi yajyaga gukina na Ethiopia mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu ’CHAN’, ni bwo byagaragaye ko Kimenyi afite imyorondoro itandukanye.

Akiri muri APR FC yakiniraga ku byangombwa bivuga ko yavutse tariki ya 13 Ukwakira 1992 ari nabyo yakoreshaga mu ikipe y’igihugu, ukaba umwirondoro muri CAF na FIFA bafite.

Ajya muri Rayon Sports habayeho gufata passport nshya maze isohoka yabditseho ko Kimenyi Yves yavutse10 Ukwakira 1996.

Ibi byatumye atifashishwa kuri uyu mukino kuko byari gutuma u Rwanda rushobora no guterwa mpaga iyo akina.

Yatangiye gushaka uburyo yabona ibyangombwa by’umwimerere, uyu musore yemereye itangazamakuru ko uyu munsi yahamagajwe ku biro bishizwe abinjira n’abasohoka kugira ngo ahabwe passport nshya.

Nta gihindutse nyuma yo kubona ibi byangombwa ni we uzafata umukino wo kwishyura u Rwanda ruzakiramo Ethiopia mu cyumweru gitaha tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yanenze bikomeye abakinnyi ba Juventus...

Mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Elma Aveiro yanenze abakinnyi ba...
8 August 2020 Yasuwe: 1293 0

Munyakazi Sadate yatesheje agaciro ibaruwa yandikiwe n’abanyamuryango ba...

Mu gitondo nibwo twabagejejeho ibaruwa yanditswe n’abanyamuryango ba Rayon...
8 August 2020 Yasuwe: 3444 0

Juventus yirukanye Maurizio Sarri nyuma yo gusezererwa na Lyon

Umutoza Maurizio Sarri waraye unaniwe kurenga 1/16 muri Champions League...
8 August 2020 Yasuwe: 1006 0

Munyakazi Sadate yokejwe igitutu gikomeye ngo atumize inteko rusange yo...

Benshi mu banyamurya ngo ba Rayon Sports bandikiye perezida wa Rayon...
8 August 2020 Yasuwe: 2172 0

Cristiano Ronaldo yahishuye uko yari agiye kuva muri Manchester United...

Kizigenza Cristiano Ronaldo yatangaje ko mu mwaka wa 2006 yari agiye kuva...
8 August 2020 Yasuwe: 1149 0

Pep Guardiola yabwiye ikintu gikomeye abakinnyi be nyuma yo gutsinda Real...

Umutoza Pep Guardiola avuga ko kuba ikipe ye ya Manchester City yaraye...
8 August 2020 Yasuwe: 1504 0