skol
fortebet

Ikipe Cristiano Ronaldo ashobora kwerekezamo nyuma ya Juventus yamenyekanye

Yanditswe: Friday 19, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Cristiano Ronaldo wa Juventus ari mu gahinda gakomeye ko gusezererwa na Ajax muri ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League ariyo mpamvu byatangiye kuvugwa ko ashobora kuyivamo mu mpera za shampiyona itaha akigarukira mu ikipe ya Real Madrid yakoreyemo amateka atangaje.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo utajya yihanganira gutsindwa,yababajwe cyane no gutsindwa na Ajax kuwa kabiri w’iki cyumweru ndetse ngo yatonganye na bagenzi be bakinana,bituma atangira gutekereza kuva muri Juventus akagaruka muri Real Madrid.

Amakuru avuga ko Zinedine Zidane wagarutse muri Real Madrid akunda cyane Cristiano Ronaldo ariyo mpamvu yifuza ko bazongera gukorana mbere y’uko asoza umupira w’amaguru.

Ntabwo ibinyamakuru by’I Burayi byavuze rumwe kuri iyi nkuru,kuko bimwe byavuze ko Zidane arajwe ishinga no kubaka Real Madrid azana abakinnyi bakiri bato barimo Hazard na Kylian Mbappe gusa hari amakuru yavuze ko muri 2020,uyu Mufaransa yifuza kuzagarura Ronaldo akamufasha gusezera neza kuri ruhago.

Cristiano Ronaldo yavuye muri Real Madrid nabi,agurishijwe na Florentino Perez gusa biravugwa ko ashobora kuyigarukamo bitewe n’umubano mwiza yagiranye na Zidane.

Andi makuru aravuga ko Cristiano Ronaldo yifuza gufasha Juventus gutwara UEFA Champions League umwaka utaha,bitakunda agafata umwanzuro wo kuyivamo.





Cristiano Ronaldo ngo ashobora kugaruka muri Real Madrid gusorezamo umupira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa