skol
fortebet

Ikipe Pep Guardiola ashobora kwerekezamo mu mpeshi yateje impamka hirya no hino

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola, umaze kuyihesha ibikombe byinshi mu myaka mike ayimazemo ngo yatangiye kurambirwa kuba mu Bwongereza ariyo mpamvu hari amakuru avugwa ko ashobora kuba agiye gusubira mu ikipe ya Beyern Munich.

Sponsored Ad

Pep Guardiola uzwiho gusiga amakipe arimo iyo abonye atangiye gusubira inyuma,ashobora kuva muri Manchester City mu mpera z’uyu mwaka akerekeza mu ikipe ya Bayern Munich yahozemo mbere yo kuza mu Bwongereza.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Bild kizwiho gutangaza ukuri ku makipe yo mu Budage,cyavuze ko Guardiola afite icyifuzo cyo kugaruka mu Budage akusa ikivi yasize cyo guhesha Bayern Munich igikombe cya UEFA Champions League.

Guardiola yavuye muri Bayern Munich mu mwaka wa 2016,yageze muri Manchester City arayubaka cyane kugeza itwaye Premier League 2 zikurikiranya gusa yananiwe kuyihesha igikombe cya UEFA Champions League nayo.

Kugeza ubu Bayern iri gutozwa n’umutoza wungirije witwa Flick nyuma y’aho yirukanye uwari umutoza wayo Nico Kovac kubera umusaruro muke.

Benshi bateranye amagambo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Guardiola atakwitesha akazi ka Mancehster City katagira igitutu ngo asubire muri Bayern Munich ihora ishaka Champions League.Amasezerano ya Guardiola azarangira muri 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa