skol
fortebet

Ikipe y’Igihugu cya Brazil yageze muri 1/2 cy’irangiza cy’imikino ya Copa America nyuma yo gutsinda Paraguay kuri Penaliti

Yanditswe: Friday 28, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe y’igihugu ya Brazil la Seleção, yageze muri ½ cy’irangiza cy’imikino ya Copa América iri kubera ku butaka bwayo, nyuma yo gutsinda Paraguay muri 1/4 cy’irangiza kuri penaliti 4-3.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Brazil yakiniraga imbere y’abafana bayo, yihariye cyane igice cya mbere cy’umukino, gusa igorwa no kubona aho yamenera ngo ibe yatsinda igitego kuko Paraguay yari yubatse urukuta rw’abakinnyi umunani mu bwugarizi bwayo.

Paraguay yari ifite abakinnyi babiri bonyine ku busatirizi (Almirón naDerlis González ), yagerageje gucunga neza igice cya mbere cy’umukino, binyuze mu kugarira izamu ryayo ndetse no gukora amakosa nkenerwa yashoboraga kurinda ko Brazil hari aho yanyura ikaba yatsinda igitego.

Byasabye ko Brazil igerageza gushaka ubundi buryo yatsindamo igitego ahanini binyuze mu gushaka uko yaterera amashoti hanze y’urubuga rw’amahina. Uburyo bukomeye iyi kipe yabonye ni ubwa Philippe Coutinho watereye hanze y’urubuga rw’amahina ishoti rikomeye, gusa umupira ufatwa n’umuzamu Fernández..

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Brazil yakambitse hafi y’izamu rya Paraguay inayibuza gukora za Contre-Attaques yakoraga mu gice cya mbere cy’umukino. Ku munota wa 57 Roberto Firmino yatezwe na myugariro wa Paraguay abenshi bikanga ko ari penaliti, gusa hiyambajwe VAR bigaragara ko Firmino yari yategewe hanze y’urubuga rw’amahina.

Abasore barimo Gabriel Jesus, Roberto Firmino na Everton Soarez bakomeje gushaka igitego ku mbaraga, gusa uburyo bukomeye babonye ntibashobora kububonamo ibitego imbere ya Paraguay yari yanahawe ikarita itukura.

Iminota 90 y’umukino isanzwe yarangiye amakipe yombi akinganya 0-0, biba ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti.

Brazil yinjije Penaliti enye muri eshanu yateye, mu gihe Paraguay yinjije eshatu zonyine. Penaliti y’insinzi yinjijwe na Gabriel Jesus, mu gihe Roberto Firmino ari we wari wayihushije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa