skol
fortebet

Ikipe ya Arsenal yagaragaje umwambaro mushya wa 3 izajya yambara[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 12, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ku bufatanye n’uruganda rwa Adidas, yamaze gushyira ahagaragara umwambaro wa gatatu mushya izajya yambara muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Sponsored Ad

Nk’ibimaze kumenyerwa iyi kipe ya Arsenal ikomeje kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu magambo ‘Visit Rwanda’ yanditse ku kuboko ku ibumoso uyu ukaba ari umwaka wa kabiri uhereye umwaka ushize.

Arsenal y’abagore na yo izajya yambara iyi myambaro yasohotse

Uyu mwambaro mushya wamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama uri mu ibara ry’ubururu bwijimye, aho ufite imirongo y’umuhondo itatu imanutse ku ntugu. Mu gatuza, ku ruhande rw’ibumoso hari ikrango cya Arsenal mu gihe iburyo hari ikirango cya Adidas naho munsi yaho hakaba amagambo ya Fly Emirates mu magambo y’umuhondo, na ‘Visit Rwanda’ ku kubuko kw’ibumoso.

Uyu mwambaro ukoranye ikoranabuhanga ku buryo urinda umukinnyi kugira ibyuya byinshi ndetse ukinjiza umwuka muke kugira ngo atagira ubushyuhe buri hejuru.

Arsenal yatangiye neza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ubwo ku Cyumweru yatsindaga Newcastle United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Premier League.





Ibitekerezo

  • Iyi myambaro Nigera mu Rwanda muzatubwire ndetse nigiciro. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa