skol
fortebet

Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda muri CAF yamaze gusesekara i Kampala aho igomba guhurira na Proline FC[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederations Cup, yamaze kugera i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda aho igomba guhurira na Proline FC yo muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu w’iki cyumweru nibwo AS Kigali igomba guhura na Proline, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Lugogo iherereye mu mujyi wa Kampala.

Umukino ubanza wari wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize wari warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

AS Kigali igizwe n’abakinnyi 20 yahagurutse i Kigali ku mugoroba w’ejo mbere yo kugera i Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Abanyamujyi bafite akazi gakomeye ko kujya gutsindira i Kampala, nk’uko bari babigenje batsindira KMC yo muri Tanzania i Dar Es Salaam.

Urutonde rw’abakinnyi 20 AS Kigali yajyanye i Kampala.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa