Ad Restricted
Ikipe ya Gasogi yasinyishije umukinnyi ukomeye ukina hagati
Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019
Kuri uyu wa mbere tariki rya 16 Kigarama 2019 , nibwo ikipe ya Gasogi Fc yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yahaye amasezerano y’umwaka n’igice umukinyi w’umurundi Ndikumana Trésor.
Ndikumana Trésor akaba agiye gukinira iyi kipe ya Gasogi Fc nyuma yo guhagarika amasezerano n’ikipe ya Ac Leopard Fc yo mu gihugu cya Kenya yari imaze iminsi imurimo umwenda w’amezi atari make y’umushahara .
Akaba atari ubwa mbere uyu mukinyi akinira mu gihugu cy’ u Rwanda kuko mbere y’uko yerekeza muri Kenya yakinaga mu ikipe y’ Amagaju Fc.Trésor akaba ari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati u Burundi bufite nubwo adakunze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Intamba mu rugamba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *