skol
fortebet

Ikipe ya Gicumbi FC yiteguye kwandagaza ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Gicumbi FC iratangaza ko yiteguye gutsinda Rayon Sports ikava ku mwanya wa nyuma imazeho iminsi

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa cyenda zuzuye, Gicumbi FC irahakirira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona.

Kuri uyu mukino, Gicumbi FC yatangaje ko ari wo munsi wo gutangira gusohoka mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Mu kiganiro Kigalitoday dukesha iyi nkuru iheruka kugirana na Perezida wa Gicumbi, yadutangarije ko biteguye guha ibyishimo abafana ba Gicumbi batsinda Rayon Sports.

Yagize ati "Kugeza ubu ikipe yacu yiteguye neza, kandi ibisabwa byose ngo twitware neza muri uyu mukino turabifite, abakinnyi bari mu mwuka mwiza, gutsinda rero ikipe nka Rayon Sports ni byo byerekana ko natwe dukomeye"

Umutoza w’ikipe ya Gicumbi Banamwana Camarade, we aributsa abafana ba Rayon Sports ko ibyo yabakoreye ari mu cyiciro cya kabiri n’ubu yabyongera.

Yagize ati "Rayon Sports yantsinze birindwi ubushize, ariko nagiraga ngo mbamenyeshe ko nigeze kubatsinda ndi mu cyiciro cya kabiri ntoza Bugesera, naba naratsinze ikipe ndi mu cyiciro cya kabiri se bikananira ndi mu cya mbere?"

Kugeza ubu ikipe ya Gicumbi iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa sampiyona, ikaba imaze gutsinda umukino umwe gusa muri shampiyona, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa