skol
fortebet

Ikipe ya Mukura VS igiye kwakira umutoza n’umukinnyi baturutse muri Espagne n’undi mukinnyi wo muri Amerika Y’Epfo

Yanditswe: Saturday 04, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’aho ikipe ya Mukura itandukaniye n’abatoza bayo bungirije kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko ikomeje gushaka abatoza bo gufatanya na Tony Hernandez mu mikino yo kwishyura ya shampiyona iraba isubukurwa kuri uyu munsi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro umutoza wayo yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ubwo yiteguraga guhaguruka yerekeza mu karere ka Rusizi mu mukino irakinamo na Espoir FC,yatangaje ko hari umutoza w’umunya Espagne ndetse n’umukinnyi baraza gusesekara mu Rwanda mu minsi mike baje muri iyi kipe.

Mukura Victory Sports igiye gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona ifite icyuho cy’abatoza nyuma y’uko birukanwe bavugwaho kurya ruswa mu mukino iyi kipe yanyagiwemo ibitego 5-1.

Nyuma yo kwirukana aba batoza Mukura VS ntiyigeze ishyira imbaraga mu gushaka abatoza bungiriza Tony Hernandez ahubwo ubuyobozi bwamuhaye uburenganzira bwo kwishakira umwungiriza.

Aha niho yahereye atangaza ko umutoza n’umukinnyi bagiye gusesekara mu Rwanda mu minsi mike, ibi bikaba byavugiwe mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo ikipe yari igiye guhaguruka yerekeza mu karere ka Rusizi mu mukino wo ku munsi wa 16 uraba uyu munsi.

Yagize ati “ku kibazo kijyanye n’umutoza wungirije kiracyemuka vuba aha kubera ko hari umutoza ugiye ugiye kuva mu gihugu cya Espagne uzagera mu karere ka Huye mu minsi mike, akaba atazaza wenyine kuko azazana n’umukinnyi w’umunya Espagne nawe uzaza gukinira ikipe ya Mukura, hakazaza n’undi mukinnyi umwe uturuka ku mugabane wa Amerika y’Epfo nawe uzaza gukinira Mukura.”

Tony Hernandez yavuze ko iyi kipe yasoje imikino ibanza idahagaze neza ugereranyije n’uko yari isanzwe ihagaze, ariko ubu yiteguye neza n’ubwo hari abakinnyi ititwaje barimo Rugirayabo Hassan, Senzira Mansour, Tuyishimire Eric Congolais na Nwosu Samuel.

Mukura yiteguye guhangana na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatandatu yasoje igice kibanza cya shampiyona idafite umusaruro uhagije kuko iri ku mwanya wa 5 n’amanota 22. Yatsinzwe imikino 6, inganya 4, itsindwa imikino 5 ari nabyo byababaje ubuyobozi bwayo by’umwihariko gutsindwa isuzuguwe bikomeye na Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa