Kigali
dnd

Ikipe ya Rayon Sports n’iya Police FC barashinjwa na AS Muhanga kubatwarira abakinnyi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 30 July 2019 Yasuwe: 2665

Ntirushwa Aime na Bizimana Yannick bavuye muri AS Muhanga batwarwa n’amakipe y’iKigali ariko nta bwumvikane bwabaye kuko Bose bagifite amasezerano y’umwaka batari barangiza.



Youssouf Bisangabagabo , umuvugizi wa AS Muhanga yemeje ko uburyo Police FC yatwayemo Aime Ntirushwa butari bukwiye, ikindi ko nta cyangombwa banagira kibemerera kuba umukinnyi wabo byeruye kandi ko akidufitiye amasezerano.

Aime Ntirushwa watwawe n’ikipe ya Police FC

Yagize ati "Aime twaramuzanye tumugira umukinnyi nyawe,numva polisi imugira uwayo kandi adufitiye amasezerano,bakwiye kutwegera Tukabiganiraho kugirango niba koko bamufiteho uburenganzira bamwegukane bya nyabyo bamujyane mu buryo buzima ndetse natwe tumuhe ibyangomba”.

Ikipe ya Rayon Sports nayo ngo yerekanye Bizimana Yannick kandi itari yamugura
Kuri AS Muhanga, yagize ati “Bizimana Yannick yabaye umukinnyi mwiza nta nubwo twamubuza amahirwe kimwe nabandi twagiye turekura bakajya gushaka ubuzima ariko nibagerageze bakore ibishoboka bakemure ibibazo ku makipe mato nkatwe”.

Bizimana Yannick nawe watwawe n’ikipe ya Rayon Sports

Ikindi yongeyeho ngo nuko aya makipe yombi Rayon Sports na Police Fc atagomba gukomeze kwandikirana yibukiranya ibyo bumvikanye ku gicuruzwa kitari icyabo.

Mu bihe bitandukanye hakunze kugaragara amakipe makuru yirukana abakinnyi bamara kuzamura urwego bakagaruka kubiyitirira ko babareze.

Ibi byose bikaba bije nyuma y’ibaruwa ikipe ya Police FC yandikiye Rayon Sports iyibutsa ubwumvikane bagiranye ko izabatiza Bizimana Yannick,gusa Rayon Sport iyikurira inzira ku murima.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 2815 0

Cristiano Ronaldo yafashwe nk’umuhanuzi kubera ibyo yabwiye mugenzi we...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,aravugwaho kuba yarafashe umwanya...
17 January 2020 Yasuwe: 5363 0

Mashami yongerewe igihe cyo gukomeza gutoza Amavubi

Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo yakuye abakunzi ba Siporo mu...
16 January 2020 Yasuwe: 1719 0

Rutahizamu Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri Pisine ye...

Rutahizamu wa Liverpool,Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri...
16 January 2020 Yasuwe: 3952 1

CAF yafashe umwanzuro ushobora kuzatuma Arsenal na Liverpool zirira ayo...

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yamaze kwisubiraho...
16 January 2020 Yasuwe: 4728 0

Kwizera Pierrot yatsinzwe igeragezwa mu ikipe yo muri Ghana...

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya As Kigali,Kwizera Pierrot,utarayikinira...
16 January 2020 Yasuwe: 2081 0