Kigali
dnd

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukomeye w’umunyarwanda wakiniraga mu gihugu cy’u Burundi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 16 June 2019 Yasuwe: 4666

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kwiyubaka, yamaze gusinyisha myugariro w’Umunyarwanda witwa Ndizeye Samuel wakiniraga ikipe ya Vital’o FC yo mu gihugu cy’u Burundi.



Ndizeye w’imyaka 21 y’amavuko, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya Rayon Sports

Samuel Ndizeye si umukinnyi uzwi hano mu Rwanda, kuko yavukiye i Burundi ku babyeyi b’abanyarwanda akaba ari naho akurira. Mu mwaka ushize amakuru yavugaga ko amakipe ya APR FC na Police FC ya hano mu Rwanda amwifuza, gusa birangira nta n’imwe imusinyishije.

Ni nyuma y’uko yari amaze kwitwara neza afasha Vital’o Kwegukana igikombe cy’igihugu, bikanrangira atowe mu kipe y’umwaka mu gihugu cy’Uburundi.

Ndizeye abaye umukinnyi wa gatatu Rayon Sports imaze gusinyisha muri iyi mpeshyi, nyuma ya myugariro Iragire Said yakuye muri Mukura VS cyo kimwe n’umunya-Ghana Olokwei Commodore.

Amakuru kandi yerekeza muri iyi kipe abakinnyi barimo Bizimana Yannick wa AS Muhanga, Ciza Mugabo Hussein wa Mukura VS, Runanira Hamza wa Marines FC cyo kimwe na Nyirinkindi Saleh na we ukinira Mukura VS.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mudogo

    ibi ni sawa kuko ikipe izasohokera igihugu bisaba ko iba ikomeye impande zose kandi ifite abakinnyi bahagije kuko imikino ya CAF isigaye iba yegeranye cyane kandi ikipe zikina na za championa ziwabo.nibintu byo gutegura kare kandi neza.

    June 2019

Inzindi nkuru

Arsene Wenger yavuze ukuntu kuva ku kibuga cy’amateka cya Highbury byagize...

Umutoza Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza ikipe ya Arsenal yavuze ko...
20 January 2020 Yasuwe: 1256 0

KNC yatangiye guhigura ibyo yari yahigiye abafana ba Gasogi...

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ’KNC’ yatangiye guhigura...
20 January 2020 Yasuwe: 2529 0

Aubameyang yagaragaye mu ruhame yambaye umupira ufite agaciro ka miliyoni...

Umukinnyi wa Arsenal,Pierre-Emerick Aubameyang,uri mu bihano by’imikino 3...
20 January 2020 Yasuwe: 4159 0

Kiyovu Sports yasuzuguriye Sunrise I Gologota mu gihe Gasogi United...

Ikipe ya Kiyovu Sports yateye ikirenge mu cya APR FC igaragaza ko stade...
19 January 2020 Yasuwe: 4208 0

Batshuayi amerewe nabi n’umugore yateye inda akamwima indezo y’umwana

Rutahizamu wa Chelsea FC,Mitchy Batshuayi yajyanwe mu nkiko n’uwahoze ari...
19 January 2020 Yasuwe: 2949 2

Mohamed Salah yishongoye kuri Manchester United yabatesheje...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ikipe ya...
19 January 2020 Yasuwe: 4584 1