skol
fortebet

Ikipe ya Swansea City yamaganye igikorwa cy’ubushinyaguzi abafana bayo bakoreye nyakwigendera Emiliano Sala

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Swansea City yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubwongereza, yamaganye igikorwa cy’ubushinyaguzi cyakozwe n’abafana bayo bashinyaguriraga Nyakwigendera Emiliano Sala waguye mu mpanuka y’indege muri Mutarama uyu mwaka.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wakomokaga mu gihugu cya Argentine, yakoze impanuka y’indege ubwo yavaga i Nantes mu Bufaransa yerekeza mu Bwongereza aho yari agiye gusinya amasezerano yo gukinira Cardiff City.

Abafana ba Swansea City bashinyaguriye uyu nyakwigendera, mbere gato y’umukino wa shampiyona y’ikiciro cya kbiri y’Abongereza ikipe yabo igomba guhuriramo na Cardiff kuri iki cyumweru.

Babikoze binyuze mu ifoto bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uyu Nyakwigendera ari mu ndege bise iya “Swansea City Airlines” banongeraho ijambo “D3ad” mu rwego rwo kugaragaza ko Sala yapfiriye mu ndege y’iriya sosiyete y’indege itabaho.

Ni ibintu ikipe ya Swansea yahise yihutira kwamagana binyuze mu itangazo yashyize ahagaragara.

Iri tangazo rigira riti” Swansea City yamenye iby’ifoto isebetse iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ifite aho ihuriye n’urupfu rubabaje rwa rutahizamu Emiliano Sala wa Cardiff City, mbere y’umukino wa derby y’amajyepfo ya Wales izaba ku cyumweru.”

” Turi gukoranira hafi na Polisi yo mu majyepfo ya Wales iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane aho iriya foto yaturutse. Iriya foto irasebetse kandi ntabwo ihagarariye ikipe yacu cyangwa abafana bacu. Ntidushobora kwihanganira igikorwa icyo ari cyo cyose gihonyoza ikiremwa muntu cyangwa indi myitwarire itemewe yangiza uburenganzira bwa muntu, ibi bikazanashimangirwa mbere ndetse no mu gihe cy’umukino wa derbi y’Amajyepfo ya Wales.”

“Umufana wese uzagaragaza ifoto nk’iyi cyangwa akitwara mu buryo butemewe, azahanwa nk’umunyabyaha wese. Ikipe ya Swansea yiyemeje guha ubufasha Polisi mu gihe haba hari ukoze icyaha kibuza abandi umudendezo cyangwa kigaragaza urwango akabikorera muri Liberty Stadium.”

Polisi ya Wales yemeje ko yatangiye iperereza ku bihishe inyuma y’iriya foto, ndetse ikaba iri gukoranira hafi n’amakipe ya Cardiff na Swan Sea.

Aya makipe yombi yaherukaga guhura mu myaka itanu ishize ubwo yombi yabaga mu kiciro cya mbere. Kugenda abisikana mu byiciro ni byo byatumye adakunda guhura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa