Kigali
startimes

Ikipe ya Swansea City yamaganye igikorwa cy’ubushinyaguzi abafana bayo bakoreye nyakwigendera Emiliano Sala

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 26 October 2019 Yasuwe: 1584

Ikipe ya Swansea City yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubwongereza, yamaganye igikorwa cy’ubushinyaguzi cyakozwe n’abafana bayo bashinyaguriraga Nyakwigendera Emiliano Sala waguye mu mpanuka y’indege muri Mutarama uyu mwaka.


Sponsored Ad


Uyu rutahizamu wakomokaga mu gihugu cya Argentine, yakoze impanuka y’indege ubwo yavaga i Nantes mu Bufaransa yerekeza mu Bwongereza aho yari agiye gusinya amasezerano yo gukinira Cardiff City.

Abafana ba Swansea City bashinyaguriye uyu nyakwigendera, mbere gato y’umukino wa shampiyona y’ikiciro cya kbiri y’Abongereza ikipe yabo igomba guhuriramo na Cardiff kuri iki cyumweru.

Babikoze binyuze mu ifoto bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uyu Nyakwigendera ari mu ndege bise iya “Swansea City Airlines” banongeraho ijambo “D3ad” mu rwego rwo kugaragaza ko Sala yapfiriye mu ndege y’iriya sosiyete y’indege itabaho.

Ni ibintu ikipe ya Swansea yahise yihutira kwamagana binyuze mu itangazo yashyize ahagaragara.

Iri tangazo rigira riti” Swansea City yamenye iby’ifoto isebetse iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ifite aho ihuriye n’urupfu rubabaje rwa rutahizamu Emiliano Sala wa Cardiff City, mbere y’umukino wa derby y’amajyepfo ya Wales izaba ku cyumweru.”

” Turi gukoranira hafi na Polisi yo mu majyepfo ya Wales iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane aho iriya foto yaturutse. Iriya foto irasebetse kandi ntabwo ihagarariye ikipe yacu cyangwa abafana bacu. Ntidushobora kwihanganira igikorwa icyo ari cyo cyose gihonyoza ikiremwa muntu cyangwa indi myitwarire itemewe yangiza uburenganzira bwa muntu, ibi bikazanashimangirwa mbere ndetse no mu gihe cy’umukino wa derbi y’Amajyepfo ya Wales.”

“Umufana wese uzagaragaza ifoto nk’iyi cyangwa akitwara mu buryo butemewe, azahanwa nk’umunyabyaha wese. Ikipe ya Swansea yiyemeje guha ubufasha Polisi mu gihe haba hari ukoze icyaha kibuza abandi umudendezo cyangwa kigaragaza urwango akabikorera muri Liberty Stadium.”

Polisi ya Wales yemeje ko yatangiye iperereza ku bihishe inyuma y’iriya foto, ndetse ikaba iri gukoranira hafi n’amakipe ya Cardiff na Swan Sea.

Aya makipe yombi yaherukaga guhura mu myaka itanu ishize ubwo yombi yabaga mu kiciro cya mbere. Kugenda abisikana mu byiciro ni byo byatumye adakunda guhura.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida wa FC Barcelona yahaye amakuru mabi cyane abakunzi...

Perezida Josep Maria Bartomeu w’ikipe ya Barcelona avuga ko "bitakunda" ko...
3 August 2020 Yasuwe: 1980 0

Frank Lampard yahishuye ikintu kimuteye ubwoba kurusha ibindi

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard utishimye nyuma yo gutsindirwa ku mukino...
3 August 2020 Yasuwe: 1601 0

Mikel Arteta yabwiye Aubameyang ikintu yifuza kumukorera anaha ubutumwa...

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta,waraye atwaye igikombe cya FA Cup mu mezi 8...
2 August 2020 Yasuwe: 3877 0

Perezida Kagame yashimiye Arsenal yegukanye FA Cup ayisaba kwiha intego...

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yishimiye ko ikipe afana ya...
1 August 2020 Yasuwe: 1808 0

Arsenal yegukanye igikombe cya FA Cup ku nshuro ya 14 [AMAFOTO]

Ikipe ya Arsenal yongeye gushimangira ko ari umwami w’igikombe cya FA Cup...
1 August 2020 Yasuwe: 1405 0

Karekezi Olivier yateguje abakunzi ba Kiyovu Sports ko agiye...

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports,Karekezi Olivier,yamaze guteguza abakunzi...
1 August 2020 Yasuwe: 1603 0