Kigali

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Kongo yageze i Kigali

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 6 July 2019 Yasuwe: 3550

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe ‘Englebert’ yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kugera i Kigali hano mu Rwanda aho yitabiriye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.



Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, riraza gutangira ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, Heegan yo muri Somalia ikina na Green Eagles yo muri Zambia saa saba, mbere y’uko APR FC icakirana na Proline FC yo muri Uganda saa cyenda n’igice.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 21 harimo bane bashya mu bo iheruka kugura , yaje iherekejwe n’umuherwe wayo Moïse KATUMBI icumbitse muri Hôtel Dove i Kigali, mbere yo kugera mu murwa mukuru w’u Rwanda mu ijoro ryakeye. Abakinnyi iyi kipe yazanye ntabwo barimo Meschack Elia uri kumwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyo kimwe na kizigenza Mputu Tresor.

TP Mazembe izaba itozwa nka avid MWAKASU nk’umutoza wayo mukuru, akazaba yungirijwe na Robert KIDIABA wabaye umuzamu wayo ukomeye cyo kimwe na Charles MUSONDA.

TP Mazembe izamanuka mu kibuga ku gicamunsi cy’ejo ku cyumweru icakirana na Rayon Sports, mu mukino wo mu tsinda rya mbere uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate yiyemeje kujyana mu nkiko umuyobozi wa SKOL wibasiye Rayon...

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko agiye kujyana mu...
20 February 2020 Yasuwe: 4183 4

Umuyobozi wa SKOL yibasiye bikomeye ikipe ya Rayon Sports bafitanye...

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo...
20 February 2020 Yasuwe: 4255 2

Jose Mourinho yatsindiwe mu rugo muri Champions League bituma atangaza...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yitwaye nabi mu rugo mu mukino ubanza wa...
20 February 2020 Yasuwe: 2737 0

FERWAFA yahaye igihe ntarengwa Rayon Sports n’andi makipe adafite abatoza...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ryamenyesheje amakipe yo...
19 February 2020 Yasuwe: 4006 0

FERWAFA yemereye Gicumbi FC kongera kwakirira imikino ku kibuga...

Ikipe ya Gicumbi FC yakomorewe na FERWAFA ihabwa uburenganzira bwo kongera...
19 February 2020 Yasuwe: 1066 0

Nemanja Matic yaciye ibintu kubera umugati wihariye yahaye umwana we ku...

Umukinnyi Nemanja Matic ukina hagati mu ikipe ya Manchester United...
19 February 2020 Yasuwe: 3181 0