skol
fortebet

Imfungwa zarijijwe no gufungurwa kwa Ronaldinho wari warazibaniye neza

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

Imfungwa zo muri Paraguay zari zifunganywe na Ronaldinho wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru n’umuvandimwe we zarize cyane ubwo zamenyaga ko aba bombi bafunguwe.

Sponsored Ad

Izi mfungwa zakunze Ronaldinho cyane nyuma yo kuzisanzuraho bakimara kumufunga,zarijijwe no kumva ko arekuwe niko kumwokereza inyama zimushimira.

Ronaldinho n’umuvandimwe we Roberto Assis,wari ushinzwe umutungo we bari bamaze iminsi 32 mu gihome ariko barekuwe kuwa kabiri nyuma yo gufatirwa muri Paraguay kuwa 06 Werurwe bafite pasiporo mpimbano.

Aba bombi batawe muri yombi bafite izi pasiporo gusa ngo ntabwo umunya Brazil asabwa ibi byangombwa iyo agiye kwinjira muri Paraguay.

Umucamanza Gustavo Amarilla yavuze ko aba bavandimwe bombi bagiye gufungirwa mu nzu yihariye bazishyura miliyoni 1,6 by’amadolari aho gufungirwa muri gereza.

Ronaldinho watwaye igikombe cy’isi 2002,yafunguwe muri gereza ariko agomba gukomeza gufungirwa muri hoteli y’inyenyeri 4 icunzwe n’abapolisi mu murwa mukuru wa Paraguay witwa Asuncion.Urubanza rwa Ronaldinho ntibiramenyekana igihe ruzasubukurirwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Muri iyi hoteli uyu mukinnyi n’umuvandimwe we bazafungirwamo bazaba bemerewe gusurwa ndetse ESPN yabwiwe ko ngo nyina umubyara yemerewe kuza kumusura.

Ronaldinho n’umuvandimwe we Roberto,bitabiriye irushanwa ry’umupira w’amaguru ryo muri gereza yabo rihuza amakipe y’abakinnyi 5, birangira baritwaye.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe menshi agizwe n’abakinnyi 5 ariko iya Ronaldinho igera ku mukino wa nyuma ndetse itwara igikombe itsinze iyo byari bihanganye ibitego 11-2.

Ronaldinho wari hejuru muri uyu mukino,yatsinze ibitego 5 wenyine arangije anatanga imipira 6 yavuyemo ibitego bindi.

Mu mashusho aherutse gukwirakwizwa,yagaragaje Ronaldinho yambaye ikabutura n’umupira ari kumwe na bagenzi be bafunganwe muri gereza bafashe igikombe.

Ronaldinho w’imyaka 40, na bagenzi be bahawe igikombe n’igihembo cy’ibiro 16 by’akabenzi[ingurube] bitetse mu buryo bugezweho bwitwa suckling pig nyuma yo gutsinda.

The Sun yavuze ko ku wa 21 Werurwe 2020,ubwo Ronaldinho yizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 40 muri gereza yo muri Paraguay, yokerejwe inyama yihariye n’imfungwa bari kumwe ndetse zinamukoreshereza Keke nziza cyane.

Umwe mu bantu bakurikiranira hafi Ronaldinho yabwiye ESPN ati “Ntabwo yacuranga igikoresho cya muzika imbere ariko ndabizi neza ko azasohoka afite indirimbo nyinshi.

Akina umupira buri munsi kandi yigisha imfungwa amwe mu bayeri yo gucenga.Kuva ku munsi wa mbere yashatse uburyo yisanga mu mfungwa zose kandi nta gihe byamutwaye ngo abigereho.N’icyitegererezo kuri bamwe mu mfungwa ndetse bamusabye ko abasinyira ku ngofero,amashati no ku myenda yabo.”

Ronaldinho Yakiniye amakipe atandukanye arimo PSG,Barcelona,AC Milan n’andi y’iwabo muri Brazil nka Atlético Mineiro, Flamengo na Fluminense n’ikipe y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa