skol
fortebet

Impamvu Jose Mourinho yasezeye umupira w’amaguru ku myaka 24 yamenyekanye

Yanditswe: Monday 09, Mar 2020

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho uri mu bakunzwe cyane yaretse umupira w’amaguru ku myaka 24 y’amavuko kubera ko ngo yari umunebwe ndetse ngo byageze nyuma abona gukina atari ibintu bye yigira mu butoza.

Sponsored Ad

Mu gihe gito yamaze akina, Jose Mourinho yakinaga hagati ariko akina afasha ba rutahizamu[Attacking midfielder] gusa abamubonye akina bavuze ko yari umuhanga ariko agira ubunebwe bwinshi bwanamukuye mu kibuga ayoboka ubutoza bwamuhiriye cyane.

Nk’umukinnyi, Jose Mourinho ntiyagize amahirwe yo gukundwa cyane nkuko byagenze mu butoza kuko ngo na bagenzi be batamukundaga kubera ko yari umunebwe bimuviramo kureka umupira akinnye imikino 94 gusa.

Mourinho yakinnye umukino umwe muri shampiyona y’igihugu cya Portugal ubwo yatzwaga na se mu mu ikipe ya Rio Ave mu mwaka w’imikino 1981-82.

Abakinannye na Mourinho w’imyaka 57 bavuze ko yari ananutse cyane ndetse umubiri we muto ntiwatumaga abasha kurwanira umupira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa