skol
fortebet

Impunzi 2 zo mu nkambi ya Mahama zarashwe zigerageza kwinjiza ibiyobyabwenge zinyuze mu ruzi rw’Akagera

Yanditswe: Saturday 04, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zarashe ku itsinda ry’abantu bageragezaga kwambutsa ibiyobyabwenge banyuze mu ruzi rw’Akagera, birangira 2 muri bo bahasize ubuzima.Iri tangazo rivuga ko babiri mu barashwe ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama.

Sponsored Ad

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yashyize kuri Twitter yagize iti "Kuri uyu wa Gatandatu mu rukerera ahagana saa cyenda n’igice ubwo abashinzwe umutekano bari ku irondo mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe, barashe ku itsinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w’Akagera.".

"Babiri muri bo bahasize ubuzima, nyuma biza no kumenyekana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama."

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi, zageze mu gihugu kuva mu 2015 zihunze imvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu, yegukanwe na Pierre Nkurunziza uheruka kwitaba Imana.Mu Rwanda habarurwa impunzi z’Abarundi zisaga 72.007.

Ibi bibayeho mu gihe imipaka y’u Rwanda yafunzwe mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, aho abambuka gusa ari abanyarwanda batashye nabo bahita bashyirwa mu kato, n’imodoka zitwara imizigo zo zitigeze zihagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa