skol
fortebet

Indege ya Lionel Messi yari igiye guhitana abantu Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Friday 03, Apr 2020

Sponsored Ad

Indege ya kizigenza Lionel Messi kapiteni wa FC Barcelona yagiriye ikibazo mu kirere bituma ihagarara igitaraganya Brussels kandi yagombaga guhagarara ahitwa Tenerife muri Espagne.

Sponsored Ad

Iyi ndege yagiriye ikibazo cya tekinike mu kirere bituma umupilote wayo afata umwanzuro wo kuyihagarika vuba na bwangu hafi y’aho yari ageze itarakora impanuka ngo ihitane abari bayirimo.

Ntabwo bizwi neza niba uyu mukinnyi w’ikirangirire cyangwa umuryango we bari bayirimo kuko abashinzwe iki kibuga cy’indege banze kugira icyo batangaza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi ndege yahagaze igitaraganya ku kibuga cya Zaventem airport mu Bubiligi kubera ikibazo yagize nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru HLN.

Messi amaze imyaka 2 aguze iyi ndege yihariye akayabo ka miliyoni 11.5 z’amapawundi.

Ku ibaba ry’iyi ndege ya Messi handitseho nimero 10 akunda cyane ndetse amazina ye,umugore we Antonello n’abahungu be batatu Thiago, Ciro na Mateo yanditse ku ngazi zo kuririraho winjira cyangwa usohoka muri iyi ndege.

Iyi ndege ifite igikoni,ubwogero 2, uburiri bwiza cyane ndetse n’imyanya yo kwicaramo 16 ishobora kuvamo uburiri 8 bwo kuryamaho nijoro.

Messi ahembwa akayabo k’ibihumbi bisaga 500 by’amapawundi ku cyumweru ndetse ni umwe mu bakinnyi bamamaza cyane ku isi byatumye yoroherwa no kugura iyi ndege.

Messi na bagenzi be bari mu bwihisho kubera icyorezo cya Coronavirus kimeze nabi muri Espagne ndetse cyatumye shampiyona ya La Liga isubikwa kugeza igihe kitazwi.

Lionel Messi ubu niwe mukinnyi winjije amafaranga menshi kurusha abandi bose mu mupira w’amaguru kuko yinjije akayabo ka miliyoni 120 z’amapawundi mu mwaka wa 2019 mu bikorwa bye byose, nkuko byatangajwe na France Football.

Amafaranga ya Messi yaturutse ku mushahara uri hejuru,uduhimbazamusyi,kwamamariza amakompanyi akomeye,ubucuruzi bwe n’ibindi.

Uyu munya Argentina akurikiwe na Cristiano Ronaldo wa Juventus we winjije akayabo ka miliyoni 109 ku mwaka.

Ibitekerezo

  • Niba Messi ahebwa ibihumbi 500 by’ama pounds mu cyumweru, Ntabwo yakwinjiza miliyoni zisaga 120 z’ama pounds ku mwaka. Ahubwo yakwinjiza agera kuri miliyari 26 z’ama pounds ku mwaka. Aha rero jyewe ndumva harabayeho ukwibeshya.

    Niba Messi ahembwa ibihumbi 500 by’ama pounds ku cyumweru Ntabwo yakwinjiza asaga miliyoni 120, ku mwaka. Ahubwo yakwinjiza agera kuri miliyari 26 z’ama pounds ku mwaka. Aha rero jyewe ndabona harabayeho ukwibeshya.

    No wabifashe nabi kwinjiza ntabwo bivuze ayo ahembwa ahubwo nayo yinjije aturutse kubikorwa bye byose bimwinjiriza mugihe cyumwaka wose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa