skol
fortebet

Inshoreke za Diego Maradona zashwaniye ku karubanda zipfa umutungo wa Nyakwigendera

Yanditswe: Saturday 23, Jan 2021

Sponsored Ad

Nyakwigendera Diego Maradona watabarutse mu mpera z’umwaka ushize yasize ibibazo byinshi mu muryango we bitewe nuko yabyaye abana benshi ku bagore benshi bose bagasigara barwanira umutungo we.

Sponsored Ad

Abgore 2 bahoze ari inshoreke za Maradona bashwaniye ku karubanda bapfa amafaranga yasize aho umwe yashinje undi ko yahise yiba ikarita yo kubikuza ye akajya gutwara amafaranga.

Umugore witwa Rocio Oliva w’imyaka 30 yashwanye na mugenzi we bari basangiye Maradona witwa Veronica Ojeda bapfa amafaranga nyakwigendera yasize.

Umunyamakuru witwa Mario Baudry yabwiwe n’uzi neza ubu bushyamirane ko aba bagore bashwanye bapfa Credit card ya Maradona wabaye kizigenza muri ruhago.

Uyu muntu yagize ati “Gusesagura amafaranga byagaragaye ku ikarita ya Maradona uwitwa Rocio yari afite nyuma gato yo gupfa kwa Maradona.Turi kuvuga cyane ku kubikuza amafaranga menshi kwa Rocio.

Yitwaje ibyabaye ahita ajya kubikuza amafaranga menshi ya Maradona kugeza ikarita bayifunze.

Veronica w’imyaka 43 nawe wabyaranye na Maradona yahise ajya guhangana na Rocio mu bushyamirane bwanyuze no kuri TV.Yavuze ko ubwo yatandukanaga na Maradona muri 2013,yamusubije miliyoni 3 z’amadolari mu gihe uyu Rocio we yahisemo kugumana ibintu bya Maradona.

Maradona yapfuye mu Ugushyingo 2020 azize uburwayi bivugwa ko ari ubw’umutima ku myaka 60 gusa uyu mugore witwa Rocio yabujijwe kuza mu muhango wo kumushyingura kubera ko Maradona yasabye Interpol kumuta muri yombi kubera ko yamwibye amasaha n’imikufi ihenze cyane yari yaraguze.

Ku munsi w’ejo,Madamu Rocio yatangaje ko Maradona hari amakarita menshi yamuhaye ndetse yari atunze byemewe n’amategeko ndetse yabikuje amafaranga yariho nyuma y’urupfu rwe.

Umuryango wa Maradona wose uri mu ntambara ikomeye mu nkiko aho abana bose n’abatari bazwi bareze kugira ngo bahabwe kuri miliyoni 60 z’amapawundi bivugwa ko yari atunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa