skol
fortebet

Inzovu yishe umwana w’imyaka 8 wari uvuye ku ishuli

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu buhindi haravugwa inkuru ibabaje y’umwana w’umuhungu w’imyaka 8 wishwe n’inzovu, ubwo yari avuye ku ishuli ari kumwe na bagenzi be bakanyura aho iyi nyamaswa yari iri mu ishyamba ryitwa Suiyyakanari bashaka kuyireba.

Sponsored Ad

Itsinda ry’abana bari bavuye ku ishuli ryanyuze aho iyi nzovu yari iri bashaka kuyireba,ibabonye irarakara,ibirukaho nibwo yahise yica umwe muri bo abandi barahunga.

Mu mashusho ari gucaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,aragaragaza iyi nzovu iri kwiruka kuri aba bana barimo n’uyu yishe gusa yarangiye atagaragaje uko yishe uyu mwana w’umuhungu.

Ubwo iyi nzovu yirukaga kuri aba bana,umwe yihishe mu gihuru iramubona nibwo yamusangagamo imukubita umugobora arapfa nkuko polisi yabitangaje.

Ubwo iyi nzovu yirukankaga kuri uyu mwana,benshi mu baturage bari hafi y’iri shyamba birukanse baza gutabara gusa basanga imaze kumuhitana,bashaka guhangana n’abashinzwe kurinda iri shyamba batabujije aba bana kwinjira aho iyi nzovu yari iri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa