skol
fortebet

Inzuki zahagaritse umukino wahuzaga ikipe ya Young Africans na Iringa United

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umukino wahuje amakipe abiri yo muri Tanzania, Young Africans na Iringa United muri Tanzania wabereyemo agashya ubwo inzuki zitunguranye zasesekaraga muri sitade zikarya abakinnyi n’abatoza bakiruka bajya kwihisha.

Sponsored Ad

Ibi byabereye kuri sitade Uhuru iherereye mu mujyi wa Dar Es Salaam ubwo aya makipe yombi yakinaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu ugahagarikwa n’izi nzuki zari zariye karungu ku munota wa 53 w’umukino nk’uko Azam TV ibitangaza.

Izi nzuki zageze mu kibuga zitangira kudwinga (kuruma) abafana n’abakinnyi kugeza ubwo umukino wahagaze abakinnyi bakajya kwihisha bubitse inda hasi bipfuka imyenda.

Amashusho yafatiwe kuri iyi stade yerekana bamwe mu bakinnyi bariwe n’izi nzuki abandi baryamye hasi bipfutse mu gihe abafana bageragezaga kuzirukana ariko zikanga zikaguma kubarya.

Umwe mu bakinnyi ba Young Africans wariwe n’izi nzuki witwa Ali Mtoni Sonso yagiye kwa muganga gufata imiti nyuma yo kuzahazwa nazo, amakuru akaba avuga ko zamaze iminota irenga 10 ziri muri iyi sitade mu mukino waje kurangira Young Africans itsinze Iringa United ibitego 4-0.

Ibitekerezo

  • INZUKI zica abantu benshi buri mwaka ku isi.Inzoka zica abarenga 50 000.Ariko agakoko kica abantu benshi kurusha izindi nyamaswa ni UMUBU wica abantu hafi 500 000 buri mwaka.Ariko nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,mu isi nshya dusoma muli bible ntabwo inyamaswa zizongera kurya abantu.Tujye duharanira kuzaba muli iyo paradizo,dushaka imana cyane,aho kwibera gusa mu gushaka ibyisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa