skol
fortebet

Iragire Saidi yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we bari bamaze imyaka 5 babana

Yanditswe: Friday 13, Mar 2020

Sponsored Ad

Myugariro wa Rayon Sports, Iragire Saidi, yasezeranye n’umugore we, Umubyeyi Dinha, imbere y’amategeko, kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Werurwe 2020.

Sponsored Ad

Umuhango wo gusezerana hagati ya Iragire na Umubyeyi, wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane.

Abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Perezida wayo, Munyakazi Sadate, abatoza barimo Kirasa Alain n’abandi bakozi b’iyi kipe bari mu bitabiriye ibi birori.

Hari kandi abakinnyi bagenzi be barimo Rutanga Eric, Iradukunda Axel, Nizeyimana Mirafa, Mugheni Fabrice, Kayumba Soter, Nsengiyumva Emmanuel, Niyomwungeri Mike, Oumar Sidibé n’abandi.

Iragire yasezeranye n’umugore we, Umubyeyi Dinha, bamaze imyaka itanu babana, bakaba banafitanye umwana w’imyaka ine.

Iragire yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize, avuye muri Mukura Victory Sports yahesheje igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yagize iti "Umuryango wa Rayon Sports
wifurije myugariro wayo Iragire Saidi ishya n’ihirwe mu muryango we mushya... Yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko na Umubyeyi Dinah. "


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa